Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abagororwa biga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’Igororero rya Bugesera biteguye kubyaza umusaruro ibyo baryigiyemo

Mu ishuri ry'imyuga n'ubumenyingiro ry'Igororero rya Bugesera abagororwa bigamo bashimishijwe n’ubumenyi bahigira bakaba banatanga icyizere ko nyuma yo kurangiza ibihano byabo batazabera umutwaro igihugu kuko bazaba bashoboye kwibeshabo bo ubwabo ndetse n’imiryango yabo bijyanye n’ibyo bigiye mu igororero.

Share this Post

Uretse kuba aba bagororwa bivugira ko ubumenyi ngiro bigira muri iri gororero bazabubyaza umusaruro mu gihe bazaba basoje ibihano, banavuga ko kujya mu ishuri banakora imyitozo y’ibyo bize bibahuza bakaruhuka no mumuwe bityo no kwitekerezaho bibatera kuguma mu mwijima w’ibyo bahozemo bikarangira.

Muri iri shuri ibyiciro byose by’abagororwa byaba iby’abato cangwa iby’abakuze bafite ubushake baba bemerewe kwiga. Buri wese ahabwa uburenganzira bwe bwo kwiga umwuga ashaka yanabishaka akiga umwuga urenze umwe. Mu ishuri ry’Imyuga n’ubumenyingiro ry’ Igororero rya Bugesera higirwamo amashanyarazi, ubusuderi n’ubudozi bw’imyeda.

Muri gahunda yo kugorora ngo umugororwa azasoze ibihano afite icyo azamarira umuryango Nyarwanda ndetse nawe abashije kwibeshaho; Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rwashyizeho amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’ayo kwiga kubara, gusoma no kwandika; ngo bifashe igihugu kugabanya abantu bafungwa incuro nyinshi bitwaje kubura akazi; ndetse no kurwanya kwisubiramo kw’ibyaha bitewe n’ukutamenya gusoma no kwandika bityo bamwe bakishora mu makosa batazi ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rumaze igihe kitari gito rutangiye gahunda yo kugorora ruvuye ku gufunga, aho abagororwa bashyirirwaho gahunda zitandukanye zo kwigishwa. Abagororwa bahabwa amasomo ajyanye n’ubumenyi busanzwe mu ishuri (Academic skills) nk’abana bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare, amasomoy’imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’ay’isanamitima.  Bityo buri wese agahabwa amasomo bijyanye n’icyo akeneye cyangwa se ibyo ubuyobozi bw’igororero bwasanze akeneye kurusha ikindi.

Iyi gahunda ifasha umugororwa kuzarangiza igihano cye yaragororotse haba mu buryo bw’imitekerereze, imyitwarire ndetse no mu bumenyi busanzwe buzanamubeshaho ageze mu buzima busanzwe.

Abagororwa mu Igororero rya Bugesera biga mu ishuri ry’ubudozi

Bimwe mu byo abagororwa bo mu ishuri ry’umwuga w’ubusuderi biga gukora

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form