Ibi bikorwa bigamije kugenzura niba abagororwa n’abantu bafunzwe bahabwa uburenganzira bwabo nk’uko biteganywa n’amategeko, kubaganiriza ku byerekeye uburenganzira bwabo ndetse no kumva ibibazo n’ibitekerezo byabo.
Muri uru ruzinduko, Komisiyo yohereje amatsinda atandukanye y’abakozi bayo mu magororero atandukanye aho itsinda riyobowe na Perezida wa Komisiyo Madame Umurungi Providence ryasuye Igororero rya Huye. Andi matsinda yayobowe n’abayobozi batandukanye barimo Komiseri Kawera Marie Sylvie wari uyoboye itsinda ryasuye Igororero rya Nyarugenge. Aho hose, bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’amagororero, ndetse batanga inyigisho ku burenganzira bwa muntu ku bagororwa n’abantu bafunzwe.

Abagororwa bahawe ijambo batanga ibitekerezo n’ibibazo bahura nabyo mu butabera n’imibereho yabo ya buri munsi aho bamwe bahise bafashwa, abandi bizezwa ko ibibazo byabo bizakorerwa ubuvugizi mu nzego zibishinzwe.
Abakozi ba Komisiyo kandi banasuye ibikorwa remezo bitandukanye birimo aho abagororwa barara, aho bafatira amafunguro, n’ahandi hatandukanye ku Magororero mu rwego rwo kugenzura ubuzima abagororwa babayemo.
Iyi gahunda irakomeje mu magororero ataragerwaho, Komisiyo ikaba izakomeza gusura abagororwa n’abantu bafunzwe mu Magororero yose mu Gihugu igamije guteza imbere uburenganzira bwa muntu no gukomeza kwimakaza ubutabera bwubakiye ku burenganzira n’icyubahiro by’umuntu wese, n’iyo yaba afunzwe.