Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

RCS yageneye inka uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Uyu munsi tariki ya 21 Kamena 2025, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) bashyikirije inka bageneye Mukashema Dancile wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kumuremera.

Share this Post

Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, aho Mukashema Dancile, umufasha wa nyakwigendera Semuhungu Jean Bosco wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wahoze ayobora Gereza ya Kibuye, yashimiwe by’umwihariko kuba ataraheranywe n’agahinda nyuma y’urupfu rw’umugabo.

Umuyobozi w’Ishuri rya RCS riherereye i Rwamagana mu izina ry’Ubuyobozi bukuru bwa RCS, yavuze ko iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwifatanya na Mukashema Dancile, hagamijwe gushimangira ubuvandimwe, guharanira ubudaheranwa n’ihumure ku barokotse Jenoside.

Murekatete Juliet, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe imibereho myiza, yashimye RCS kuri iki gikorwa cy’indashyikirwa cyo kuremera uwacitse ku icumu. Yijeje ko ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza gukurikirana uko iyo nka yitabwaho, kugira ngo izagirire nyirayo akamaro.

Mukashema Dancile yashimye igikorwa cy’indashyikirwa yakorewe, yizeza ko azabimenyesha umuryango wa nyakwigendera Semuhungu Jean Bosco ko atari wenyine, kuko RCS yakomeje kumubera umuryango.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form