Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

RCS yizihije Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika ku Igororero ry’abana rya Nyagatare

Ku wa gatanu, tariki ya 27 Kamena 2025, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwizihije Umunsi mukuru w’Umwana w’Umunyafurika, ibirori byabereye ku Igororero ry’Abana rya Nyagatare. Uyu munsi usanzwe wizihizwa ku itariki ya 16 Kamena buri mwaka, ariko kuwizihiza muri uyu mwaka byarimuwe kubera ko abana bari mu bizamini bisoza umwaka w’amashuri.

Share this Post

Ibi birori byitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, inzego z’ibanze, abafatanyabikorwa ba RCS barimo Rwanda Bridge to Justice, abihayimana ndetse n’abandi bafasha muri gahunda zo kugorora.

Abana bagororerwa muri iri gororero bashimiye ubuyobozi bw’Igihugu kubera uruhare budahwema kugira mu kurengera uburenganzira bwabo, cyane cyane uburenganzira bwo kwiga no guhabwa ibikenewe byose bibafasha kugororoka no kubaka ejo hazaza habo.

Senior Superintendent Damien Iyamuremye, ni we wari umushyitsi mukuru muri ibyo birori waje ahagarariye Komiseri Mukuru wa RCS. Mu ijambo rye, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Ndera Neza, Nkure Nemyeye”, asobanura ko iyi nsanganyamatsiko ibumbatiye ubutumwa bukangurira buri wese kugira uruhare mu kurinda no kurera abana mu buryo buboneye, buzira ihohoterwa.

Me Joelle Kabagambe wari uhagarariye Rwanda Bridges to Justice, mu Izina ry’abafatanyabikorwa ba RCS, yashimangiye ubufatanye bwabo na RCS mu kwita ku bana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare, anatangaza ko bazakomeza kubaba hafi mu rugendo rwo kubagorora. Muri uwo mujyo, banatanze impano zirimo imipira yo gukinisha mu rwego rwo gufasha abana kuruhuka no kwidagadura.

Abana bahawe impano y’imipira yo gukinisha mu rwego rwo kubafasha kuruhuka no kwidagadura.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form