Aba bana batangiye ibizamini, harimo abahungu 16 ndetse n’umukobwa umwe. Bose uko ari 17 bari gukorana n’abandi bana ku Rwunge rw’amashuri rwa Nyagatare (GS Nyagatare).
Ishuri ry’Igororero ry’abana rya Nyagatare ryigisha rigendeye na ryo ku nteganyanyigisho isanzwe ya Leta. Bityo bituma umwana uje kugororwa akomeza amasomo ye kandi nk’uko buri mwaka bigaragara batsinda ku rwego rushimishije.
Mu ishuri ry’Igororero ry’abana rya Nyagatare harimo icyiciro cy’amashuri abanza (Primary school) ndetse n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’Level).
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora muri gahunda yarwo yo kugorora rwashyize imbere uburezi aho abagororwa bose mu byiciro barimo bigishwa kandi ku buntu. Ibi bikaba kimwe mu bifasha umugororwa kuzasubira mu muryango afite icyo azimarira kandi bikanamurinda kongera kwijandika mu byaha.
