Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare batangiye gukora ibizamini bya Leta

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025, ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange (S3) n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye (S6) byatangiye ku rwego rw’igihugu, bikazamara iminsi icumi kugeza ku wa 18 Nyakanga 2025. Ni muri urwo rwego n’abana bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare batangiye gukora ibyo bizamini, nk’abandi banyeshuri bo mu gihugu hose.

Share this Post

Abanyeshuri bane (4) biga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (S6) muri iri Gororero rya Nyagatare ni bo bitabiriye ibizamini, hakiyongeraho undi umwe waje gukora ibizamini nyuma yo kurekurwa amaze kwiyandikisha mu gihe yari ari kuhagororerwa, ubu akaba yari ari gukomereza amasomo ye hanze y’Igororero ku kindi kigo cy’amashuri.

Ku rundi ruhande, mu banyeshuri icumi (10) bo mu cyiciro rusange (S3) bari gukora ibizamini, umunani (8) muri bo baracyari mu Igororero, mu gihe babiri (2) barangije ibihano bari barakatiwe n’inkiko bakarekuwa, na bo bakaba bacumbikiwe hafi y’Igororero kugira ngo babashe gukora ibizamini bya Leta nta nkomyi.

Ibi bikorwa bigaragaza umuhate RCS ifite mu gukomeza kunoza gahunda z’igorora zituma uwari umugororwa abasha kwisanga mu buzima busanzwe nyuma yo kurangiza igihano. Ni gahunda iba igamije kumufasha kugira ejo hazaza heza, yitwara neza kandi yifitiye icyizere, binyuze mu burezi n’uburere buboneye ahabwa mu gihe cy’igorora.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form