Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abagororwa 49 barangije kwiga gusoma no kwandika mu Igororero rya Ngoma bahawe impamyabushobozi

Mu muhango wari uyobowe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma, kuri uyu wa 10 Nyakanga 2025 mu Igororero ry’abagore rya Ngoma hasojwe ku mugaragaro icyiciro cya 6 cy’abagororwa bigaga gusoma no kwandika.

Share this Post

Abagororwa 49 nibo basoje amasomo yabo kuri iyi nshuro aho muri rusange abamaze kurangiza muri ibi byiciro byose bamaze kuba 294 bose bakaba baba barageze mu igororero batarigeze bakandagira mu ishuri.

Bwana Niyonsenga Vincent wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango yari kumwe n’ushinzwe uburezi mukarere Bwana Niyibizi Pascal.  Umushyitsi Mukuru mu ijambo rye yashimiye Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) kubikorwa bigamije imibereho myiza y’ abagororwa bifasha mu iterambere ry’ igihugu. Yaboneyeho gushishikariza abagororwa kubyitabira ku bwinshi bakabyaza umusaruro ayo mahirwe bahabwa.

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora muri gahunda zarwo zo kugorora, rwashyize imbere uburezi mu masomo atandukanye ashobora kugirira umumaro umugororwa wese uyize mu gihe arangije ibihano bye. Aya masomo yo gusoma no kwandika yashyizwemo imbaraga kandi nyuma yo kubona ko hari abantu bakora ibyaha bitewe n’ubujiji no kutamenya gusoma no kwandika.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form