Nk’uko inyito ibisobanura, ‘Igororero’ ntihakiri ahantu ho gufungira uwagonganye n’amategeko gusa ahubwo hagomba kuba ahantu ho gufasha uwakoze icyaha guhinduka umuturage mwiza wigirira akamaro akanakagirira igihugu cye.
Igororero rya Huye rifite amashuri akomeye, arimo ishuri n’uruganda abagororwa bigiramo umwuga wo gukora amasafuriya, hakaba ari naho hakorerwa amasafuriya n’ibindi bikoresho bitandukanye byifashishwa mu gutekera abagororwa mu magororero yo hirya no hino mu gihu.

Mu ntego za RCS zitandukanye harimo no kubyaza umusaruro ibikorwa biteza imbere igihugu, ni muri urwo rwego ubumenyi abagororwa bahabwa mu mashuri y’igororero batangira kububyaza umusaruro bakikorera bimwe mu bikoresho bakenera umunsi ku munsi, bityo bikanagabanya ikiguzi leta yatangaga mu kubibashakira
Iyo uganiriye n’abagororwa usanze muri iri shuri, bakubwira ko uyu mwuga bawuhisemo bawukunze cyane kandi babona ko uzabateza imbere igihe bazaba barangije ibihano bakatiwe n’inkiko basubiye mu miryango yabo.
Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, Chief Superintendent Hillary Sengabo yemeza ko iri shuri rikaba n’uruganda ari ingirakamaro ku buzima bw’abagororwa, kuko amasafuriya yose akoreshwa mu magororero atandukanye ari ho akorerwa bikanasigira abagororwa ubumenyi buzababeshaho igihe basubiye mu miryango.
Gukora amasafuriya si wo mwuga wonyine wigishwa kuko mu magororero atandukanye hari indi myuga irimo ubudozi, ububaji, ubukanishi, ikoranabuhanga, gutunganya ibikomoka ku mpu, gutunganya imisatsi, ubwubatsi n’ibindi.



