Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Flash News
Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Imishinga migari ya RCS igamije kugabanya insubiracyaha no guteza imbere abagororwa

Superintendent Delano Evariste Nyagatare, umuhuzabikorwa w’imishinga mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, avuga ko imishinga migari iri gushyirwa mu bikorwa irimo iy’ingufu zimirasire y’izuba, ikoranabuhanga mu butabera (E-Court), gushyiraho ibigo bifasha abagororwa gusubira mu buzima busanzwe no gutanga amahugurwa y’imyuga, biri gufasha RCS kugera ku ntego zayo kandi izakomeza gutezwa imbere.

Share this Post

Intego nyamukuru za RCS ni ukubungabunga umutekano w’aboherejwe n’inkiko mu magororero barimo abakatiwe ibihano n’abatarakatirwa bagafashwa kubona ubutabera.

Ibi bijyana no kubafasha kugororoka no gusubira mu miryango barahindutse, hakiyongeraho no kubyaza umusaruro ibikorwa byazamura iterambere rya RCS n’Igihugu muri Rusange.

Superintendent D.E Nyagatare, asobanura ko imishinga yose akurikirana iri kugira uruhare rukomeye mu gutanga ubutabera buboneye no gufasha abagororwa kuzagira imibereho myiza igihe barangije ibihano.

Yakomoje ku mushinga RCS ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Iterambere (UNDP) wo kubaka ibyumba by’iburanisha rikorerwa ku ikoranabuhanga (E-Court), avuga ko ubu ibyo byumba bimaze kubakwa ku magororero ya Nyarugenge, Rwamagana, Rubavu, Nyamagabe na Huye.

Ati “aho hose hari ibyumba bigezweho byiza twashyizemo ibikoresho bigezweho bidufasha kwihutisha iburanisha ku batararangiza kuburana bityo bakabona ubutabera ku gihe.”

Akomeza avuga ko birinda impamvu zatuma imanza zitinda kandi n’umutekano ukabungabungwa neza, ati “abagororwa ni amahirwe bafite yo kuburana batiriwe bava ku Igororero, bityo bikadufasha kwita ku mibereho yabo, kuko iyo bagiye kuburana mu nkiko uwo munsi biragoye ko babonera ifunguro ku gihe, ndetse n’abagore bafite abana na ba banyantege nke babasha guhabwa serivisi zihuse bidasabye ko babasubikira.” 

ibyumba by’iburanisha rikorerwa ku ikoranabuhanga (E-Court), bimaze kubakwa ku magororero 5.

Uyu mushinga kandi ufite ikindi gice cyo kubaka uruganda rutanga ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku magororero, ku ikubitiro rukaba rwarubatswe ku Igororero rya Nyamagabe hagamijwe gufasha igororero kubona ingufu z’amashanyarazi zihagije no kwirinda ibura ry’amashanyarazi mu bikorwa bihakorerwa.

Yagize ati “nk’umushinga wo gushyiraho uruganda rw’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ugabanya ikiguzi twatangaga mu gucanira igororero no mu bindi bikorwa bitanga umusaruro, izo mbaraga rero tuzakomeza tuzikoreshe kandi Leta y’u Rwanda binyuze muri RCS izakomeza gukurikirana ibyo bikorwa kugira ngo imishinga nk’iyo n’ibyo bikorwa bibe byagezwa ku magororero yose n’ahandi RCS ifite ibikorwa bitandukanye.”

Uruganda rutanga ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba rwubatswe ku Igororero rya Nyamagabe.

Superintendent Nyagatare kandi akomeza avuga ko hari undi mushinga ukomeye RCS ifatanyije n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) mu kubaka amashuri agezweho ku magororero no kwigisha abagororwa imyuga n’ubumenyingiro itandukanye.

Avuka ko uwo mushinga wongera ubushobozi n’ubumenyi mu myuga irimo “Ubudozi, ubukanishi, ububaji, ikoranabuhanga (computer literacy), ubwiza no gutunganya imisatsi, gusudira, ubwubatsi, gukora amazi (plumbing), no gukora ibikoresho bitandukanye bikomoka ku mpu.”

Ayo akaba ari amashami umugororwa ahitamo ku bushake bitewe n’amahitamo ye kugira ngo ubumenyi akuyemo buzamufashe kwibeshaho no guteza imbere umuryango we igihe arangije ibihano yakatiwe n’urukiko.

Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro afasha abagororwa kwiteza imbere igihe basubiye mu miryango.
Umugororwa ahitamo umwuga akunda akaba ari wo yiga.

Muri uwo mujyo wo gufasha abagororwa kugororoka no kwirinda ko habaho insubiracyaha, hari n’undi mushinga mugari RCS ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa barimo ‘The starling Foundation hamwe na ‘The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints’ ugamije kubaka ibigo bifasha abagororwa kwitegura gusubira mu miryango igihe bagiye kurangiza ibihano byabo.

Uyu mushinga mugari watangiriye mu Karere ka Rwamagana aho kugeza ubu ikigo nk’iki cya mbere cyitwa ‘Rwamagana Social Reintegration Centre’ kigeze mu mirimo yacyo ya nyuma ndetse kikaba cyaranatangiye gukoreshwa.

Rwamagana Social Reintegration Centre niyuzura biteganyijwe ko izajya yakira abagororwa bagera ku 2500.

Imishinga yose iri kujya mbere igamije kuzamura ubumenyi n’imibereho myiza y’abagororwa bigafasha kugera ku ntego nyayo yo kugorora hirindwa insubiracyaha ku wagikoze.

Superintendent Delano Evariste Nyagatare nk’umuhuzabikorwa w’imishinga itandukanye iri  mu Rwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora RCS, avuga ko amarembo afunguye ku bafatanyabikorwa bose bujuje ibisabwa n’ubuyobozi bwa RCS, bakaba bifuza gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere Igihugu binyuze mu nshingano za RCS.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form