Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Flash News
Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Abagororwa n’abakozi ba RCS bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 07 Mata 2026, mu magororero yose yo mu Rwanda, abagororwa hamwe n’abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) bifatanyije n’Abanyarwanda muri rusange mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Share this Post

Ni igikorwa cyabereye icyarimwe mu magororero yose yo hirya no hino mu gihugu cyitabiriwe n’abakozi ba RCS ndetse n’abagororwa.

Gahunda yo kwibuka yaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibihe byo kubunamira.

 Abitabiriye ibi bikorwa banakurikiranye kuri televiziyo gahunda nyamukuru y’igihugu yabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatangirije ku mugaragaro iki cyumweru cy’icyunamo.

Mu magororero yose na ho bakurikiye ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

 Iki gihe cyo kwibuka ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma, guha agaciro ubuzima bw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, haba mu magororero no hanze.

Mu Igororero rya Nyarugenge, abakozi ba RCS n’abagororwa bifatanyije mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku Ishuri ry’Amahugurwa rya RCS na ho bifatanyije n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu Igororero rya Ngoma na ho bifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 32, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banakurikira ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Mu magororero yose ndetse n’andi mashami ya RCS iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakitabiriye.
Abakozi ba RCS mu mashami yose ya RCS bifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form