Muri rusange abafunguwe by’agateganyo bagera ku 1,874, bafunguwe mu magororero atandukanye yo hirya no hino mu gihugu. Muri bo harimo abagore 137 ndetse n’abana batanu bafunguwe mu Igororero ry’abana rya Nyagatare.
Mu butumwa yabagejejeho, DCG Rose Muhisoni yabibukije ko amahirwe bahawe agomba kubabera intangiriro yo guhindura imibereho, bakirinda icyabagarura mu magororero. Yabasabye gusubira mu miryango yabo bakagaragaza imyitwarire myiza, bakubaha amategeko kandi bagafatanya n’abandi kubaka Igihugu.
Yagize ati, “turifuza kutazongera kubabona mugaruka hano, mugende mube Abanyarwanda beza b’inyangamugayo kandi muze dufatanye kubaka u Rwanda rwacu, nta wundi mutungo u Rwanda rufite ni twebwe; ni amaboko y’acu n’ayanyu.”
Abafunguwe by’agateganyo basobanuriwe amabwiriza basabwa kubahiriza nyuma yo gufungurwa arimo, kwimenyekanisha ku buyobozi bw’ibanze no ku bushinjacyaha bwo ku rwego rw’ibanze bw’aho aba akihagera bitarenze iminsi 15.

