Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Minisitiri Bizimana yatanze ikiganiro ku bagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside bari kurangiza ibihano bo mu Igororero rya Nyamagabe

Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubureremboneragihugu, Dr Jean-Damascène Bizimana, uyumunsi taliki 24 Gicurasi 2025, yahaye ikiganiro abagororwa bari kurangiza ibhino bo mu Igororero ry’abagore rya Nyamagabe bahamijwe ibyaha bya Jenoside mu rwego rwo kubaganiriza kuri gahunda zitandukanye za leta.

Share this Post

Iyi gahunda yo kuganiriza Abororwa bari kurangiza ibihano bahamijwe ibyaha bya Jonoside, bigirwamo uruhare na Minisiteri y’ubumwe n’ubudahenwa by’abanyarwanda, mu rwego rwo kubategura gusubira mu buzima busanzwe bakabana neza nabo bahemukiye bakabicira ababo nkuko gahunda Leta y’U Rwanda yahaye yo kugira igihugu cyunze ubumwe, aho abari gusoza ibihano batagurwa bakigishwa inyigisho zitandukanye zirimo kwirinda ikintu icyaricyo cyose cyatuma bongera kwisanga mu macakubiri.

Ni igikorwa cyitabirwe na Komiseri Mukuru wungirije w’urwego rw’u Rwnda rushinzwe Igorora RCS, DCG Rose Muhisoni wasbye abitgura gusoza ibihano gukurikirana neza inyigisho bahabwa, ababwira ko izo nyigisho zizabafasha kubana neza mumuryango nyarwanda, asoza ashimira Minisitiri Bizimana waje gutanga ikiganiro kuri aba bagororwa.

Minisitiri Bizimana mu ijambo yagejeje ku bagororwa bariguhabwa inyigisho, yabasabye kuzagenda barahindutse kuko icyaha bakoze ari indengakamere ko bagomba kuzasubira mu buzima buzanzwe bagaragaza ko bahindutse, ahubwo bashishikajwe no kubaka igihugu kizira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko Leta y’u Rwanda icyo ishyize imbere ari iterembere ry’abaturage n’ubumwe bw’abanyarwanda.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego z’umutekano, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe ndetse n’abakozi b’umwuga b’urwego bakorera ku Igororero ry’abagore rya Nyamagabe.

DCG Rose Muhisoni yasabye abagororwa bo ku Igororero rya Nyamagabe bahamijwe ibyaha bya Jenoside bari gusoza ibihano gukurikirana neza inyigisho bahabwa neza.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form