Ibiganiro byabo byagarutse ku ngamba z’ubufatanye hagati y’inzego zinyuranye mu guteza imbere uburere bwiza, kwigisha indangagaciro z’umuco nyarwanda no kubaka urubyiruko rufite icyerekezo. Urubuga Ngishwanama rwashimye uruhare rukomeye RCS ikomeje kugira mu bikorwa byo kugorora no gufasha abagororwa kwisubiraho, ari na byo bituma basubira mu miryango barushijeho gusobanukirwa uko bakwiye kwitwara n’inshingano zabo zo guteza imbere Igihugu nk’Abanyarwanda.
Abagize urwo rubuga bijeje ko bazakomeza gukora ubuvugizi ku nzego bireba, kugira ngo gahunda zo kugorora zishyirwa mu bikorwa na RCS zikomeze kugenda neza, zitange umusaruro wifuzwa kandi uhamye.