Ni amahugurwa yatanzwe mu byiciro bibiri (2); kuri ba Ofisiye na ba Suzofisiye bakorera ku Cyicaro Gikuru cya RCS hamwe n’abo ku Igororero rya Nyarugenge, yatangijwe na Chief Superintendent Michael Kamugisha Komiseri w’agateganyo w’Ishami ry’ubugenzuzi ndetse n’abandi batanze ibiganiro barimo Chief Superintendent Moses Ntawiheba, Chief Superintendent Therese Kubwimana na Chief Inspector Lillian Uwingabire.
MU ngingo nyinshi zaganiriweho, Chief Superintendent Michael Kamugisha yibanze ku Kwimakaza Indangagaciro z’umwuga w’Igorora n’imyitwarire inoze mu kazi n’ahandi hose cyanecyane ubunyangamugayo mu kazi, kubaha uburenganzira bwa muntu, imikoranire myiza mu kazi, no gukunda Igihugu.
Itumanaho ryihuse: Inkingi y’Umutekano mu Bihe Bikomeye
Ku ngingo y’itumanaho n’umutekano Chief Superintendent Moses Ntawiheba yagaragaje ko itumanaho ryihuse kandi rinoze ryihutisha amabwiriza bikaba ari n’inkingi y’umutekano. Yagize ati “Mu bihe bikomeye, ubutumwa bugomba kuba busobanutse, bwihuse, bugatangwa neza kandi bukubahiriza ihame ry’ubunyamwuga.” Ibyo bigafasha mu gukomeza umutekano ku Magororero, Gufasha gutanga amabwiriza y’akazi, guhuza amakuru mu kazi no korohereza abakozi. Yabibukije ko ibihe bidahora bisa, ko mu gihe habayeho impinduka basabwa Kugumana ituze no kwirinda amagambo mabi, kumenyesha ubuyobozi byihuse no gutega amatwi byimbitse.
Uburinganire n’Ubwuzuzanye ku Magororero
CIP Lillian Uwingabire, yavuze ko uburinganire n’ubwuzuzanye ku Magororero atari ikimenyetso gusa ahubwo ari uburyo bwo kongera imikorere, umutekano, n’icyizere mu bakorana. Yavuze ko impamvu uburinganire n’ubwuzuzanye bifite agaciro ari uko amatsinda arimo abagabo n’abagore akemura ibibazo neza, bikarinda ivangura, kurinda ihohoterwa, kugabanya urwikekwe n’umwuka mubi mu bakozi ndetse no kongera icyizere. ati “Iyo abagabo n’abagore bagize uruhare rungana, impinduka ziba nziza, habaho ubufatanye mu gucunga umutekano no gukemura ibibazo mu buryo buhamye.”
Mu rwego rwo gusangiza abakozi ubunararibonye, Chief Superintendent Therese Kubwimana yabasangije amateka ye mu kazi na ya RCS nk’umuntu ufite ubunararibonye bitewe n’igihe kinini amaze mu mwuga w’Igorora. Yavuze ko RCS yateye imbere cyane ugereranyije n’imyaka yashize kandi ko igikomeje gutera imbere mu Mpande zose.

