Mu biganiro byabaye, iri tsinda ryasobanuriwe uburyo butandukanye u Rwanda rwashyizeho mu koroshya inzira z’ubutabera no kunoza uburyo bwo kugorora zirimo; isuzuma ryihuse ry’imanza, kwemera icyaha kugira ngo igihano kigabanywe, guhabwa ubufasha mu by’amategeko ku batishoboye, kurekurwa bitewe n’imyitwarire myiza, igihano cy’imirimo y’inyungu rusange no gutegurwa gusubira mu buzima busanzwe binyuze muri halfway home.
Basobanuriwe kandi akamaro k’imikoreshereze ya IECMS, irimo guteza imbere imikorere inoze, kongerera ubuyobozi ubushobozi bwo gukurikirana no kugenzura dosiye z’ubutabera, kurinda umutekano w’amakuru, koroshya uburyo bwo kuyageraho no kuyohereza, ndetse no guhuza ibikorwa hagati y’inzego zitandukanye.

Hon. Petrus Damaseb yavuze ko yanyuzwe n’imikorere ya IECMS
Mu ijambo rye, Hon. Petrus Damaseb yavuze ko uruzinduko rwabo rwari rugamije kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu gukoresha ikoranabuhanga mu butabera, kuko na bo muri Namibia bafite intego yo kugendana n’iterambere mu rwego rw’ubutabera. Yavuze ko byinshi bize bizabafasha kubaka sisiteme y’ikoranabuhanga isa n’iyo mu Rwanda, binyuze mu bufatanye buzakomeza hagati y’impande zombi.

