Mu butumwa yagejeje ku bagororwa bari bitabiriye iyi Misa, Musenyeri yabashishikarije gukomeza urugendo rwo kwisubiraho no gusukura imitima yabo, abibutsa ko n’aho bari hashobora kuba ahantu h’impinduka no gukura mu kwemera, kuko aho bari naho ari ahantu hashobora kubagezaho ku byiza.
Musenyeri yageneye kandi abagororwa impano y’Ibitabo Bitagatifu (Bibiliya) n’amashapure, abibutsa agaciro k’amasengesho mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane mu bihe bigoye.
Mu gusoza, yashimiye ubuyobozi bwa bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) by’umwihariko abo mu Igororero rya Nyanza bamuhaye ikaze ngo asure ndetse anasangize ijambo ry’Imana abagororwa, abashimira uburyo bakira abashyitsi n’uruhare rwabo mu gufasha abagororwa kwiyubaka mu buryo bwose.