Misitiri w’umutekano w’Imbere mu Gihugu yitabiriye inama yaguye y’Ubuyobozi Bukuru bwa RCS

Kuri uyu wa 03 Gashyantare 2022, ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa ( RCS), hateraniye inama nkuru yaguye y’Ubuyobozi Bukuru bwa RCS, yitabirwa na Hon. Alfred GASANA, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu.
Abacungagereza batangiye amahugurwa ajyanye no kwita ku bibazo byo mu mutwe

Aya mahugurwa azamara iminsi itatu ari kubera muri NOBLEZA Hotel mu karere ka Kicukiro, yatangijwe n’umuyobozi mukuru wungirije w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS DCGP Rose Muhisoni, azatangwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa aribo Fondation DIDE na INTERPEACE ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Abarokotse Jenoside n’abayikoze muri gereza babanye neza nta kibazo kigaragara hagati yabo

Abarokoze Jenoside n’abayirokotse, bavuga ko muri gereza babanye neza nta kibazo bagirana kandi no mu bikorwa byo kwibuka byose barabyitabira bikanafasha bamwe mu bayikoze kubohoka, bakirega bakemera icyaha bakoze bagasaba imbabazi abo bahemukiye bikabafasha kurushaho kubana neza.
Abacungagereza basoje amahugurwa agamije kubongerera ubushobozi bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe

Kuri uyu wa 01Mata 2022, Kuri Nobleza Hotel, Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS, ku bufatanye n’imiryango ya Fondation DiDe, Interpeace na Prison Fellowship Rwanda, hasojwe amahugurwa y’iminsi itatu agamije kongerera Abacungagereza ubushobozi kwita ku buzima bwo mu mutwe. Abacungarezaza bahuguwe ni abo mu mashami y’imibereho myiza y’imfungwa n’abagororwa n’uburenganzirabwamuntu, aho bongerewe ubumenyi butandukanye burimo […]
Imfungwa n’Abagororwa barishimira ubwisanzure bw’amadini n’amatorero muri za Gereza

Imfungwa n’abagororwa ba Gereza ya Nyanza na Muhanga bavuga ko ibijyanye n’imyemerere kuri gereza byubahirizwa ndetse amadini n’amatorero bigahabwa ubwisanzure busesuye.
Hari abafata Gereza nk’ahantu h’ingirakamaro bitewe n’ ubumenyi bahavomye

Ibi babivugiye mu muhango wo guha impamyabumenyi abagororwa bakuze 250 ba Gereza ya Muhanga, bari basoje amasomo yo gusoma, kwandika ndetse no kubara kuri uyu wa gatatu kuwa 23 Werurwe 2022, bishimira ko bungutse byinshi batari biteze kuko batumvaga ko hari ikintu kizima wakura muri gereza. Nsanzabaganwa Theogene umugororwa kuri gereza ya Muhanga, ubana n’ubumuga […]
Leta irabazirikana DCG Rose Muhisoni abwira abagore bafungiye muri Gereza ya Nyamagabe ku munsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’umugore

Taliki ya 08 Werurwe ni umunsingarukamwaka wahariwe umugore ku isi hose, ku rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagorwa RCS wizihirijwe kuri gereza y’abagore ya Nyamagabe witabirwa n’inzego zitandukanye aho umuyobozi mukuru wungirije wa RCS DCGP Rose Muhisoni yibukije abagore bafungiwe muri iyo gereza ko leta ibazirikana.
Mw’izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Minisitiri Alfred GASANA yahaye ipeti rya Assistant Inspector of Prison Abacungagereza batanu

Kigali, kuwa 24 Gashyantare 2022 Uyu munsi kuwa 24 Gashyantare 2022, ku Cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, habereye umuhango wo gutanga ipeti rya Assistant Inspector of Prison (AIP) ku bacungagereza batanu bakoreye amahugurwa mu gihugu cya Zambia binyuze mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri icyo gihugu (Zambia Correctional Service). Ni umuhango wari […]
Abagororwa bigiye imyuga muri gereza baravuga ko izabafasha kwiteza imbere basoje ibihano

Abavuga ibi ni imfungwa n’abagororwa bamaze kwigishwa imyuga n’ubumenyingiro kuri gereza zitandukanye izabafasha kwibeshaho nyuma yo gusoza ibihano bakatiwe n’inkiko bigendanye n’ibyaha bakoze. Kera wasangaga gereza ari ahantu hafatwa nk’ihaniro gusa ntawumvaga ko hari ikintu kizima ushobora kuhigira, ariko uko isi igenda itera imbere hari byinshi bigenda bihinduka bigendanye na gahunda leta iba ifitiye Abanyarwanda muri […]
Itsinda riyobowe n’umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika ya Zimbabwe ryasuye RCS

Itsinda riturutse muri Repubulika ya Zimbabwe, Kuri uyu wa 28 Mutarama 2022, ryasuye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, banyotewe no kumenya uko ikoranabuhanga rya IECMS mugucunga amadosiye y’Imfungwa n’Abagororwa rikora.
Four Months Professional Correctional Training Course for Correctional officers ended today

The Rwanda Correctional Service serves all inmates equally, and works to accommodate inmates with specialized needs. In the case of Paul Rusesabagina
Abagororwa 20 bo muri gereza ya Bugesera basabye imbabazi imiryango biciye muri genoside yakorewe abatutsi.

Kuri uyu wa kane mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama habereye
igikorwa cyo gusaba imbabazi kw’abagororwa imiryango 28 biciye muri
genoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Paruwasi Gatorika ya Rilima yasuye Gereza ya Bugesereza ibagenera inkunga y’ibikoresho by’isuku

Kuri iki cyumweru tariki ya 13/01/2018, itsinda riturutse kuri Paruwasi gaturika ya Rilima riyobowe na padiri Dukuzumuremyi Alphonse basuye imfugwa n’abagororwa bari muri gereza ya Bugesera mu rwego rwo kubereka ko atari ibicibwa ko nabo ni ubwo bafunze bacyeneye kwitabwaho by’umwihariko. Iki gikorwa cyabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Dukuzumuremyi Alphonse cyitabirwa n’imfungwa n’abagororwa, […]
Abagororwa 100 basabye imbabazi imiryango bakorere ibyaha muri genoside yakorewe abatutsi.

Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ruhuha tariki ya 27/09/2018 abagororwa 100 basabye imbabazi imiryango bakoreye ibyaha muri genoside yakorewe abatutsi 1994. Ni igikorwa cyateguwe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS k’ubufatanye n’Umuryango w’Ivugabutumwa mu magereza Prison Fellowship Rwanda Ubuhamya bwatanzwe n’abagororwa basobanuye uburyo bakoze icyaha, basaba imbabazi bemerera abari aho ko batazongera gukora icyaha cy’ubwicanyi […]
KURI GEREZA YA HUYE HATANGIJWE UBUVUZI BWO GUPIMA IMFUNGWA N’ABAGORORWA BA GEREZA YA HUYE Body Mass Index (BMI) bahagarariwe na ACP Dr George RUTERANA.

None kuwa 18/09/2018 Ku bufatanye bw’Urwego Rw’igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa na CICR hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma Imfungwa n’Abagororwa kuri Gereza ya Huy
Mu Karere ka Gicumbi hasojwe amahugurwa k’ubuvuzi bw’Indwara zo mu mutwe.

Kubufatanye bwa Diyosezi Gaturika ya Byumba n’Urwego rushinjwe Imfungwa n’abagororwa RCS hasojwe amahugurwa y’iminsi irindwi yerekeye n’ubuvuzi bwindwara zo mumutwe bita TFT.IZERE –Rwanda.
Umugororwa wagerageje gutorokera ku rukiko yakatiwe gufungwa umwaka

Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rwakatiye BYUMVUHORE Faladji mwene Uwizeye na BAVAGE cyo gufungwa umwaka umwe kubera ko yagerageje gutoroka ubwo yari yaje kuburana kurukiko rukuru Ikigali ariko birangira atawe muri yombi. BYUMVUHORE Faladji yarasanzwe afungiye kuri Gereza ya Nyanza aho yarakurikiranyweho icyaha cy’iterabwoba ariko kitaramuhama ngo agihanirwe.
Urwego rwigihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS rwashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abacungagereza 71.

Ni ubwa mbere Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS rushyira mu kiruhuko cy’izabukuru abacungagereza. Kuri uyu wa mbere abacungagereza 71 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru hakurikijwe itegeko ryihariye rigenga abacungagereza riteganya ko umucungagereza muto wo ku rwego rwa Wada cyangwa Caporal ugejeje ku myaka 40 ashyirwa mu kiruhko cy’izabukuru naho abafite ipeti rya Serija kugera kuri senior SGT basezererwa bagejeje kuri 45.
Abarimu bigisha abacungagereza bahawe amahugurwa y’uburyo bugezweho bwo gutegura amasomo.

Mu rwego rwo kongerera ubushobozi abacungagereza, abarimu bigisha mu ishuri rya RCS ritegura abacungagereza b’umwuga bahawe amahugurwa y’iminsi 10 n’impuguke ziturutse mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryo Kugorora ryitwa International Corrections and Prison Associations (ICPA) . Aya mahugurwa yibanze ku kwigishwa uburyo bwo gutegura integanyanyigisho yabereye ku kicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS.
Abana bafungiye i Nyagatare bahawe impamyabumenyi z’imyuga bize

Mu mpera z’iki cyumweru, mu kigo Ngororamuco cya Nyagatare ubwo hizihizwaga umunsi w’umwana w’umunyafurika abana biga imyuga inyuranye bahawe impamyabumyenyi z’amasomo y’imyuga bize. Iki kigo gifungiyemo abana 270 bahamijwe ibyaha n’inkiko, imyuga bigiswha ni ububaji, ubwubatsi, gusudira, ubudozi ndetse n’ubwogoshi. Biga kandi amashuri yisumbuye kuva ku mashuri abanza kugeza ku yisumbuye. Ubwo bizihizaga uyu munsi […]
Gereza nkuru ya Nyarugenge 1930 izimucyira i Mageragere bitarenze uyu mwaka wa 2016

Mu rwego rwo kumenya aho ibikorwa byokubaka gereza ya Mageragere bigeze ministiri w’umutekanomu mu gihugu Sheikh Moussa fazil Harelimana yasuye ibikorwa byokubaka gereza mu murenge wa Mageragere izimurirwamo imfungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Nyarugenge ndetse n’iya Gasabo. Igice cya kabiri cyokubaka iyi gereza kigeze ku kigereranyocya 70% kuko ubu urukuta ruzengurutse iyi gereza rwarangiye kubakwa. Harimo kubakwa kandi inyubako yambere igeze kukigereranyo cya 75% izacumbikira imfungwa n’abagororwa 3.500.
Umugororwa witwa Niyonkuru Barthelemy Alias Nizo wari waratorotse gereza ya Nyarugenge[1930] umwaka ushize, yafatiwe Iwawa aho yagororerwaga hamwe n’inzererezi zahajyanwe.

Niyonkuru yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kanama 2016 n’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS),biciye ku makuru y’iperereza. Akaba yaragaruwe muri Gereza ya Nyarugenge ngo arangize igihano yari yarakatiwe. Uyu mugororwa yatorotse gereza afungiye gusambanya umwana,yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 10 mu 2014 n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Iyo umugororwa atorotse gereza akongera gufatwa agezwa imbere […]
Tariki ya 10 Kanama 2016, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

mategeko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yemereye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru Abapolisi 303 n’Abacungagereza 24.
Ku nshuro ya mbere imfungwa n’abagororwa 14 barimo umukobwa umwe, bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, bemerewe gukora ibizamini bya Leta by’amashuri abanza n’ayisumbuye muri uyu mwaka wa 2016.

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), ruratangaza ko abanyeshuri 14 barimo umukobwa bazakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, naho abandi batanu bagakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange (Tronc Commun) bikaba byaremejwe na Mineduc. Kuva muri 2014 izi mfungwa n’abagororwa zigishwa n’abacungagereza n’abagororwa bize uburezi, zikagenzurwa na Mineduc ari nayo itanga ibitabo n’ibindi nkenerwa […]
Komisiyo ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’umutungo bya leta irashima ingufu zirimo gushyirwamo kugirango gereza ya Mageragere yuzure.

Abagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikorereshereze y’imari n’umutungo bya leta kuri uyu wa kabiri basuye ibikorwa byo kubaka gereza ya Mageragere izimurirwamo gereza ya Nyarugenge na Gasabo ngo barebe aho imirimo yo kubaka iyi gereza igeze ngo yuzure. Kubaka iyi gereza byagiye bigenda buhoro bitewe n’ibikorwa remezo bitari bihagije kuri iyi gereza.
Mu rwego rwo kugabanya ubucucike mumagereza RCS ikomeje kubaka ibikorwa remezo bijyanye n’igihe tugezemo.

Nyuma ya gereza nshya nk’iya Nyanza n’iy’abana ya Nyagatare; Ubu kuri gereza ya Rwamagana hagiye kuzura inyubako nshya 2 z’imfungwa n’abagororwa zifite ubushobozi bwo gucumbikira abantu 3000.
Bugesera: Abagororwa basabye imbabazi imiryango biciye muri Jenoside

Abagororwa bahamwe n’icyaha cya jenoside bagera kuri 30 bafungiye muri Gereza ya Bugesera basabye imbabazi ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banazisaba imiryango abo bishe bakomokamo.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa CGP George RWIGAMBA yitabiriye umuhango wo gusoza amasomo ya Senior Command and Staff Course

Mw’ishuli rikuru rya Polisi y’igihugu(Rwanda National Police College) habereye umuhango wo gusoza amahugurwa ya Senior Command and Staff Course.
CGP George Rwigamba yasuye abatigiste abasaba kurangwa n’imyitwarire myiza.

Ubwo yasuraga ingando y’abatijiste iri mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, Komiseri Mukuru wa RCS CGP George Rwigamba yashishikarije abagororwa bakora imirimo nsimburagifungo kurangwa n’imyifatire myiza kugirango imirimo nsimburagifungo bakora igende neza. Komiseri Mukuru wa RCS yibukije kandi abatijiste ko inshingano yabo ya mbere ari ibikorwa by’injiza umusaruro, abashimira uburyo bakora batiganda, maze […]
ABAGORORWA B’ABAGORE BARAKANGURIRWA KWITABIRA AKAGOROBA K’ABABYEYI

Mu Rwanda hashyizweho gereza zihariye zifungirwamo imfungwa n’abagororwa b’abagore, Mu kubagorora hifashishwa gahunda zitandukanye zirimo amasomo y’uburere mboneragihugu, kwigishwa amasomo asanzwe harimo gusoma no kwandika ndetse n’imyuga. Ubwo Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa DCGP Jeanne Chantal Ujeneza yasuraga abagore bo muri gereza ya Nyamagabe yashimye imyitwarire iranga abagore bafungiye muri iyi gereza kuko nta bitekererezo by’ingengabitecyerezo ya genoside byabagaragayeho mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 22 genoside yakorewe abatutsi.
Minisitiri w’Umutekano Harerimana Musa Fazil yasabye abacungagereza bashya gusohoza neza inshingano zabo bagorora uko bikwiye, kuko iyo banyuranyije nabyo bibagiraho ingaruka zo gufatanya nabo igifungo.

Abacungagereza bato 127 basoje amasomo abinjiza mu kazi, ku wa Gatanu tariki ya 5 Kanama 2016.
Minisitiri Fazil yabibukije ko bagomba kubahiriza inshingano zikomeye bahawe n’igihugu.
Inama nkuru ya RCS yemeje umushinga w’inzego z’imirimo mishya

Iyi nama Nkuru ya RCS yabereye ku kicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS yayobowe na Komiseri Mukuru wa RCS CGP George Rwigamba. Ni Inama Nkuru ya mbere CGP George Rwigamba n’umwungirije DCGP Jeanne Chantal Ujeneza ayoboye muri RCS kuva yagirwa umuyobozi w’uru rwego tariki ya 26 Werurwe 2016
Abayobozi ba RCS bari kumwe n’abayobozi ba za gereza bahuriye mu mwiherero w’iminsi ibiri.

Kuva Urwego rw’igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rwashingwa mu mwaka wa 2011 ni ubwa mbere abayobozi bakuru barwo bahurira mu mwiherero kugirango baganire , basuzume ingorane zigaragara mu kazi kugirango barusheho kunoza umurimo. Uyu mwiherero w’iminsi ibiri wabereye I Rwamagana kuva kuwa gatanu w’iki cyumweru wahuje abayobozi bakuru RCS, abayobozi b’inzego z’imirimo muri RCS ndetse n’abayobozi […]
Warder Jean Claude NGARUKIYINKA yahembwe nk’umukozi w’indashyikirwa muri RCS

Ubwo abakozi ba RCS bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo kuri uyu wa gatandatu umukozi w’indashyikirwa wahize abandi muri uyu mwaka wa 2016 yarashimiwe. Ibi birori byaranzwe n’ubusabane bwabereye I Rwamagana ku ishuri rya RCS ryigisha abacungagereza b’umwuga.
CGP George Rwigamba arasaba abagororwa kuzarangwa n’ituze mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 22 genoside yakorewe abatutsi

Kimwe n’abandi banyarwanda, imfungwa n’abagororwa kuri uyu wa kane batangiye icyumweru cyo kwibuka genoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Uyu muhango wabereye muri gereza ya Nyarugenge witabiriwe n’Ubuyobozi bukuru bw’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS barangajwe imbere na Komiseri Mukuru CGP George Rwigamba.