Abavuga ibi ni imfungwa n’abagororwa bamaze kwigishwa imyuga n’ubumenyingiro kuri gereza zitandukanye izabafasha kwibeshaho nyuma yo gusoza ibihano bakatiwe n’inkiko bigendanye n’ibyaha bakoze.
Kera wasangaga gereza ari ahantu hafatwa nk’ihaniro gusa ntawumvaga ko hari ikintu kizima ushobora kuhigira, ariko uko isi igenda itera imbere hari byinshi bigenda bihinduka bigendanye na gahunda leta iba ifitiye Abanyarwanda muri rusange bigamije imibereho myiza yabo, mu kubategurira ejo hazaza heza nko kugira umuturage ujijutse, kumwigisha imyuga itandukanye ndetse n’ibindi bikorwa byinshi bibakorerwa mu kubateza imbere aho n’abari muri gereza batasigaye inyuma kuko naho hasigaye hari amashuri abafasha kumenya imyuga itandukanye.
Murekatete Alice umugororwa gereza ya Musanze, umwe mu bize imyuga itandukanye ari muri gereza aravuga ku kamaro umwuga yahigiye uzamumarira nyuma yo gusoza ibihano.
Yavuze ati:”naje muri gereza nje gukora ibihano kuko nari narakoze icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, ngezemo nagize amahirwe nsanga bigisha imyuga, nahise ntangira kwiga kudoda imyenda ndangije nkurikizaho no gutunganya imisatsi, ubu nzi imyuga ibiri nigiye hano ntakiguzi ntanze kuko batwigishiriza Ubuntu ntawe bishyuza, nkaba nshima leta ko itwitaho nubwo tuba twarakoze ibyaha itareka kudukurikirana kuko ibi bizatuma twiteza imbere nidusoza ibihano, tukaba tutasubira mubyaha twakose kuko tuzaba dufite ibyo dukora kandi bitwinjiriza.”
Undi mugororwa kuri gereza ya Rubavu,Rukagana Nazer wize gukora ibikomoka ku mpu nawe aravuga ko nyuma yo gusoza ibihano umwuga yize uzamufasha kwiteza imbere.
Yavuze ati:”nari umusinzi ntarafungwa kuko ntakazi nagiraga ariko ngeze kuri gereza natoranyijwe mu bagomba kwiga umwuga wo gutunganya ibikomoka ku mpu harimo inkweto,imikandara, sandari ndetse n’amasakoshi y’abagore bigezweho aho uyu mwuga uzamfasha kwibeshaho ndetse n’umuryango wanjye kuko nzajya nkuramo amafaranga yo kwiteza imbere.”
Ubumenyi bwigirwa kuri za gereza zitandukanye harimo ubudozi, ububaji, Ubwubatsi, ubukanishi, gukora amazi n’amashanyarazi ndetse no gutunganya imisatsi buhabwa abakoze ibyaha bari gukora ibihano, bategurwa gusubira mu buzima busanzwe mu rwego rwo kubagorora nkuko biri mu nshingano za RCS.