Categories: Amakuru ya RCSSlider

Uruzinduko rwa Komiseri Mukuru w’Amagereza no Kugorora muri Zimbabwe  n’abamuherekeje basuye Igororero rya Nyanza n’Ingoro y’amateka y’Abami mu Rukari

Bageze ku Igororero rya Nyanza Umuyobozi w’iryo Gororero SP Remy Ntwari yabasobanuriye imiterere y’iryo gororero, abakozi baryo, inyubako, umusaruro ndetse n’abahagororerwa, aho bafashe umwanya bakazenguruka mu nyubako zitandukanye bareba uko babayeho cyane ahagororerwa abanyapolitike n’Imfungwa za Politike zoherejwe n’umuryango w’abibumbye zaturutse mu Gihugu cya Sierraleone, berekwa uburyo bitabwaho mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bwa muntu ahabwa ibyo yemerewe ndetse akarusho hakaba haratangiye gahunda yo kwigisha imyuga n’ubumenyingiro ku bantu bakoze ibyaha bakaza gusoza ibihano byabo babategura gusubira mu buzima busanzwe.

DCGP Rose Muhisoni Komiseri Mukuru wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, yabwiye Abantu bafunzwe b’Igororero rya Nyanza ko uruzinduko rw’Abazimbabwe rugamije kwigiranaho.

Yagize ati” Uruzinduko rwaba bashyitsi baje gusura Igororero rya Nyanza ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bya RCS, rugamije kwigiranaho mu nzego zitandukanye, ibyo baturushya tukabihanahana natwe ibyo tubarushya tukabibasangiza, murumva ko ari abashyitsi b’umugisha.”

CG Moses Cyril Ngawaite  Chihobvu, Komiseri Mukuru w’Amagereza no Kugorora mu Gihugu cya Zimbabwe yashimye uburyo u Rwanda ruha agaciro abaturage barwo ntawe rusize inyuma, abwira abari gukora ibihano byabo ko kuba bariho ari impamvu z’igihe bizarangira bagasubira mu buzima busanzwe.

Yagize ati” Benshi asanga iyo bageze mu igororero bahindura imyitwarire bakumva ko ubuzima burangiye, ndashaka kubabwira ko byose ari ikibazo cy’igihe iyi usoje ibihano byawe ubuzima bukomeza, mukomeze kwihangana ni ejo bundi mugasubira mu buzima busanzwe.”

Nyuma yo gusura aho Abantu bafunzwe baba mu bipangu bitandukanye birimo n’aho Imfungwa za Politiki zaturutse mu Gihugu cya Serraleone boherejwe n’Umuryango w’Abibumbye bakomereje mu Rukari gusura Ingoro y’Amateka y’Abami  b’u Rwanda, basobanurirwa Amateka atandukanye yaranze ingoma ya Cyami.

Basuye ibice bitandukanye by’Igororero rya Nyanza berekwa uko abahagororerwa bitabwaho.
Aha basobanurirwaga uko Biogaz Ikora ibyakabaye umwanda bikabyazwa umusaruro utanga ingufu zikoreshwa mu Guteka hanarengerwa ibidukikije n’amafaranga yakabaye akoreshwa hagurwa Inkwi.
Aha bari mu cyumba cyigirwamo ikoranabuhanga (ICT) cyigirwamo n’Abantu bafunzwe mu rwego rwo kubaha ubumenyi buzabafasha kwiteza imbere basoje ibihano.
Basuye ikindi cyumba cyigirwamo umwuga w’ubudozi mu rwego rwo guha ubumenyi Abantu bafunzwe nkuko Leta y’u Rwanda yihaye gahunda yo Kugira abaturage bajijutse.
Basoje gusura Igororero rya Nyanza bafashe Ifoto y’urwibutso.
Bakomereje ku Ngoro y’Amateka y’Abami mu Rukari basobanurirwa amateka y’Abami bayoboye U rwanda.
Basobanuriwe byinshi ku bijyanye n’umuco w’Abanyarwanda bo hambere.
Basoje gusura Ingoro y’Abami bafashe ifoto y’urwibutso.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Gusura uwawe uri mu igororero ni umusanzu ukomeye muri gahunda yo kugorora

Abagororwa mu magororero atandukanye bakomeje kugaragaza ikibazo cy’uko iyo bakatiwe n’inkiko igihano cy’igifungo cy’imyaka runaka…

11 hours ago

Umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi yatanze amasakaramentu mu Igororero rya Muhanga

Mu gitambo cya Misa yaturiye mu Igororero rya Muhanga kuri iki cyumweru tariki ya 03…

1 week ago

Siporo ni ubuzima, siporo iturinda indwara zitandukanye – Abagororwa mu Igororero rya Rwamagana n’iry’abana rya Nyagatare

Politiki yo kugorora kuva yatangira gushyirwa mu bikorwa 2010, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS…

2 weeks ago

Komiseri Wungirije wa RCS yitabiriye imurikwa ry’igitabo “Umurage w’Urubyiruko” mu Igororero rya Nyagatare

Kuri uyu wa 23 Mata 2026 mu Igororero ry’abana rya Nyagatare, habereye igikorwa cyo kumurika…

3 weeks ago

Uruganda rukora amasafuriya mu Igororero rya Huye rufatiye runini amagororero yose y’Igihugu

Igororero rya Huye ni rimwe mu magororero afite amwihariko ugereranyije n’andi, hashingiwe ku bikorwa biharangwa…

3 weeks ago

Imishinga migari ya RCS igamije kugabanya insubiracyaha no guteza imbere abagororwa

Superintendent Delano Evariste Nyagatare, umuhuzabikorwa w’imishinga mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, avuga ko…

4 weeks ago

This website uses cookies.