Categories: Amakuru ya RCSSlider

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ni  igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Komiseri wa RCS, CG Evariste Murenzi, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Angelique Habyarimana, Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, CP Theos Badege, aboyobozi muri MINUBUMWE, IBUKA, Bridge to Justice, DiDe, Prison Fellowship,imiryango y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsib 1994, Abayobozi bakuru muri RCS, ndetse n’abandi bakozi ba RCS.

Kugeza ubu Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rwibuka abari abakozi ba Serivisi z’amagereza 18 ari bo habashijwee kumenya amakuru yabo ko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Komiseri Mukuru wa RCS CG Evariste Murenzi yasabye Abakozi ba RCS bitabiriye iki gikorwa kuba maso no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bakarushaho kwimakaza no kubungabunga ubumwe n’ubudaheranwa Abanyarwanda bamaze kugeraho.

Yagize ati:“Aya mateka twibuka kuri iyi nshuro ya 32, adusaba gukomeza kuba maso, tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iri hose cyane cyane mu magororero, turushaho kwimakaza no gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.”

CG Murenzi yabwiye imiryango ifite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahoze ari abakozi bo muri Serivisi z’amagereza ko nka  RCS itazibagirwa umusanzu ababo batanze. Ati:”Mu gihe twibuka aba bakozi bacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twiyemeje gukomeza kubungabunga amateka yabo. Tukaba twizeza abarokotse bo mu miryango yabo, ko batazigera bibagirana, amazina yabo n’umusanzu batanze bizakomeza kuba igice cy’amateka y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS.”

Yibukije Abakozi ba RCS ko bagifite umukoro wo kwigisha abafungiye  icyaha cya Jenoside  binangiye gusaba imbabazi  no kugaragaza ahari imibiri y’abo bishe ngo ishyingurwe mu cyubahiro

Yagize ati:” Twe nk’abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, turacyafite inshingano zo kwigisha abagifungiye ibyaha bya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo, kugira ngo bakomeze kumva ko bafite inshingano zo gusigasira ubumwe abanyarwanda bamaze kugeraho, ari nako batera intambwe yo gusaba imbabazi abo biciye ndetse no gutanga amakuru ku mibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yaba iri hose kugirango ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Abahoze ari abakozi ba Serivisi z’amagereza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bakoraga muri serivisi zitandukanye, hamaze kumenyekana 18. Abo barimo:

1. Kanusu François Xavier wari Umuyobozi wa Gereza ya Gikongoro

2. Habimana Jean Nepomoscène wakoreraga Gereza Nkuru ya Kigali

3. Isabane Jean wari Umuyobozi wa Gereza ya Rilima

4. Kalisa Jean Claude wari Umuyobozi wungirije wa Gereza ya Butare

5. Kayumba Jean Damascène wari umukozi kuri Gereza ya Butare

6. Kimanuka Pierre Célestin wari ushinzwe ibarura muri serivisi z’amagereza

7. Mugarura Emmanuel wari umufasha mu buganga kuri Gereza ya Nyanza

8. Mukagatare Josephine wari umusosiyale kuri Gereza ya Kigali

9. Mukarusanga Agnès wari umusosiyale kuri Gereza Nkuru ya Kigali

10. Mutesi Tite wari umwarimu w’ububabji muri Gereza ya Kigali

11. Ndahiro Pascal wari Umuyobozi wa Gereza ya Kibungo

12. Ntambaraga Celestin wari umushoferi kuri Gereza ya Kibuye

13. Ntivuguruzwa Jean Marie Vianney wari umwarimu w’ububabji muri Gereza ya Kigali

14. Nyirumuringa Dorothée wari umwanditsi kuri Gereza ya Kigali

15. Rutiyomba Emille wari umwarimu w’ububabji kuri Gereza ya Kigali

16. Semuhungu Jean Bosco wari Umuyobozi wa Gereza ya Kibuye

17. Umubyeyi Chantal wari umwanditsi kuri Gereza ya Nyanza

18. Uwizeye Prudence umusosiyale ukora mu ishami ry’ubuganga n’imibereho myiza y’abagororwa

Kugeza ubu aba bakaba ari bo bamaze kumenyekana ko bahoze ari abakozi ba serivi z’amagereza mu Rwanada bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Placide MUTABAZI

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

3 days ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

6 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

4 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

1 month ago

This website uses cookies.