Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y’ubumwe n’ubudaheranwa wabereye ku Igororero rya Nyamasheke kuri uyu wa 12 Kamena 2026, abagororwa basoje amahugurwa basabwe ko impamba y’inyigisho batahanye bagomba kuzayishyira mu bikorwa barushaho kubana neza nabo basanze mu Gihugu.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Ubukungu Bwana Muhayeyezu Joseph yashimangiye ko inyigisho bahawe ari igihamya cy’imiyoborere myiza.
Yakomeje avuga ati”nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ibaye, ubumwe n’ubudaheranwa byashinze imizi kandi tubona ko ubuyobozi bwacu bwiza bukomeje gushyira imbaraga mu kubanisha neza Abanyarwanda.”
Bwana Muhayeyezu akomeza avuga ko amateka y’igihugu cyacu yihariye kandi ashaririye ariko ubuyobozi bwiza bwaduhaye umuti kandi buduha imbaraga ndetse n’uburyo bwo kureba muri ayo mateka ashaririye uburyo tugomba kuyavanamo amahirwe yo gushinga imizi ku ihame ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa.
Yasoje avuga ati”mwe musoje amahugurwa, uyu ni umwanya wo gukomeza kuzirikana uruhare mwagize mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kandi amasomo mwahawe n’ibiganiro bitanduka muzabikoreshe mu gutanga umusanzu ukomeye wo kubaka u Rwanda.”
Umwe mu bagrorwa bakurikiranye amahugurwa ku Igororero rya Nyamasheke witwa Rutebuka wavutse 1949 wo mu Karere ka Huye wahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 agakatirwa imyaka 30 yishimira ko asoje icyo gihano kandi ko ashima Imana ko asubiye mu muryango we amahoro.
Yakomeje avuga ko byinshi yahuguwe ndetse n’inyigisho yagiye ahabwa n’ubuyobozi bwa RCS n’abatanyabikorwa nka Prison Followership Rwanda, MINUBUMWE, ndetse na DIDE zizamufasha gufatanya n’abandi azaba asanze mu gihugu kuko yizeye adashidikanya ko abo asanze bazamwakira neza mu muryango. yavuze ko icyamubabaza kurusha ibindi ari uko atakwakirwa neza nabo asanze mu muryango we, abaturanyi ndetse nabo yiciye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Asoza avuga ko bahawe uburyo bw’uko bazitwara bageze muryango basanze, kwakira abaturanyi neza, kwegera inzego z’ubuyobozi uko zihera mu mu dugutu kugeza hejuru kandi yizera ko ntakibazo afite nagerayo azakirwa neza.
Kankesha Philomene utuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba wari uje gutwara musaza we bavukana wari umaze igihe kigera ku myaka 19 afunzwe ku cyaha yahamijwe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Yagize ati” Nkimara kumva ko yarangije igihano agiye kugaruka mu muryango, narishimye kuko nari mukeneye kugirango twongere twubake umuryango wacu ndetse n’umuryango Nyarwanda kuko igihe amaze twari twaramutakaje ubu akaba agarutse kuko nabo yahemukiye yabasabye imbabazi. Ubwo rero haba ku muryango haba ku muryango Nyarwanda muri rusange baramukenye.
Kankesha akomeza ashimira Ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse na Nyakubwaha perezida wa Repubulika y’u Rwanda ko yarebye kure akubaka imitima y’Abanyarwanda ndetse agashyiraho na gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, abanyarwanda bagatera intambwe bagasabana imbabazi.
Iki gikorwa cyo gutanga amasomo ku bagororwa bakoze icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kibaye ku ncuro ya 8 hakaba hamaze kwigishwa abagerwa kuri 2748 barimo 204 b’igitsina gore. Abagabo bayahererwa ku Igororero Nyamasheke, naho abagore bakayafatira ku Igororero rya Nyamagabe.
Kuri uyu wa 12 Kamena ku Igororero rya Nyamasheke, abagororwa 644 basoje amahugurwa y’ubumwe n’ubudaheranwa…
Kuri uyu wa gatandatu taliki 06 Kamena 2026, RCS n’atekenisiye ba E-Huza bakomereje ubukangurambaga mu…
Ibikorwa nyongeramusaruro bikorerwa ku magororero atandukanye y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS ni bimwe mu…
Ku magororero ya Nyanza na Huye, kuri uyu wa gatandatu taliki 30 Gicurasi 2026, RCS…
Mu birori byabereye ku Ishuri rya RCS riherereye mu Karere ka Rwamagana (RCS Traing School),…
Amapeti n’ibirango by’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), bishyirwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe nº 009/03…
This website uses cookies.