Categories: Amakuru ya RCSSlider

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasoje umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS  waberaga i Gako

Ni umwiherero wari umaze iminsi itatu watangiye ku italiki 23 kugeza kuri 25 Nyakanga 2026, ukaba wigirwagamo uburyo iterambere Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora ryarushaho kwihutishwa n’uburyo bwiza bwo kugorora abagonganye n’amategeko babategura gusubira mu muryango nyarwanda barabaye abaturage beza baziteza imbere n’imiryango yabo ndetse banagendera kuri gahunda za leta.

CG Evariste Murenzi, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora RCS, yakiriye Minisitiri Biruta amubwira ko umwiherero bigiyemo byinshi bizafasha guhuza imbaraga bagasenyera umugozi umwe iterambere ry’Urwego rikihutishwa.

Yagize ati ” Nyakubahwa Minisitiri w’umutekano mu gihugu iminsi itatu tumaze muri uyu mwiherero wabaga ku nshuro yawo ya gatanu twigiye hamwe ibintu byinshi ndetse tunasangira amakuru ku byo dukora n’uburyo twarushaho kubinoza neza bikihutisha iterambere ry’urwego, turabizeza ko imyanzuro twafatiye muri uyu nwiherero uzazana impinduka nyinshi mu mitunganyirize y’akazi kacu ka burimunsi ko kwita ku bagonganye n’amategeko tubafasha kugororoka nk’inshingano dufite.”

Minisitiri Biruta yashimiye abitabiriye umwiherero abasaba ko ibyo bawungukiyemo byazababera impamba yo gutunganya inshingano bafite zo kugorora abanyarwanda bagonganye n’amategeko.

Yagize ati” Nejejwe no kubana namwe kuri uyu munsi usoza umwiherero w’abayobozi bakuru ba RCS mumazemo iminsi itatu. Uyu ni umwanya wihariye mwabonye wo gutekereza ku nshingano mufite, ku rugendo mwanyuzemo, ku byo mwagezeho, ku mbogamizi mugifite, ndetse no ku cyerekezo mukwiye gukomeza kugenderamo mu gutanga serivisi z’Igorora zinoze.

Ndashimira cyane ubuyobozi bwa RCS kuri iki gitekerezo cyiza cyo gutegura uyu mwiherero, kugira ngo muganire ku ngamba zo gukomeza guteza imbere uru rwego rufite inshingano zikomeye zo kugorora abaturage bagonganye n’amategeko.

Kunoza izo nshingano bisaba kugira igenamigambi rihamye n’ingamba zihamye zo kurishyira mu bikorwa. Ni yo mpamvu muri uyu mwiherero mwongeye kwibukiranya izo nshingano, musuzuma ibyo mumaze kugeraho, ndetse n’imbogamizi muhura nazo n’ingamba zikwiye zo kubikemura.

N’ubwo hari byinshi byagezweho, RCS iracyafite imbogamizi zitandukanye muri zo harimo ibikorwaremezo bikiri bike mu magororero amwe n’amwe ugereranyije n’abagenerwabikorwa babikeneye, umubare w’abakozi ukiri hasi, ndetse n’ibikoresho bidahagije. Uyu mwiherero rero wabaye umwanya mwiza wo kuganira kuri izo mbogamizi ndetse no ku bindi bitagenda neza no gufata imyanzuro yo kubikemura.

Mu gusoza, ndagira ngo nongere mbashimire ku bwitange n’umurava mwagaragaje muri uyu mwiherero ndetse no mu kurangiza inshingano zanyu, mbasaba gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe muri uyu mwiherero, bikazababera intwaro yo kurushaho gutanga serivisi z’igorora zinoze.

Nkaba mboneyeho umwanya wo gutangaza ko uyu mwiherero w’abayobozi bakuru ba RCS usojwe ku mugaragaro. Murakoze mugire amahoro.”

Uyu ni umwiherero wabaga ku nshuro ya gatanu w’Abayobozi bakuru b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora waberaga mu ishuri rya Gisirikare rya gako riherereye mu karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba aho uba ugamije ku kungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugirango inshingano bakora zo kugorora zirusheho kunozwa.

Minisitiri biruta ubwo yagezwagaho imwe mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru ba RCS.
Minisitiri biruta asoza umwiherero wa 5 w’abayobozi bakuru b’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora.
Nyuma yo gusoza umwiherero w’abayobozi bakuru ba RCS habayeho gufata ifoto y’urwibutso.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

CG Evariste Murenzi  yafunguye umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS uri kubera i Gako

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…

3 days ago

Abakozi ba RCS bakoreye urugendoshuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…

1 week ago

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

2 weeks ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

2 weeks ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

4 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

4 weeks ago

This website uses cookies.