Imibare y’ibizamini biheruka yerekana ko abana bose bagororerwaga mu Igororero rya Nyagatre bakoze ibizamini bya Leta batsinze neza kuko bose baje mu byiciro bibiri bya mbere. Uku gutsinda neza ibizamini, bikomoka ku mwihariko w’abarezi bigisha aba bana kuko bose baba barize uburezi kugeza ku rwego rwa kaminuza.
Aba bana bahabwa umwanya uhagije wo kwiga no gusubiramo amasomo bize, ibi bikaba bimwe mu bibafasha gutsinda neza kuko nta bindi bikorwa babibangikanya.
Abakozi b’umwuga b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS bize uburezi nibo barimu ba aba bagororwa, bagakurikiranira hafi imyigire y’aba bana. Kimwe n’abandi bana mu Rwanada, aba bagororwa imfashanyisho zifashishwa mu kubigisha, ni zimwe n’izibindi bigo by’amashuri asanzwe kuko.
Abarangije ibi bizamini bavuga ko ibizamini bakoze bizeye kuzabitsinda kuko basanze barabajijwe ibyo bize. Bemeza ko nta mbogamizi bahuye nazo muri ibi bizamini kuko ibyo bakeneraga bysose Igororero ryabibahaga ku gihe.
Uretse abarangije amashuri abanza, hari abandi banyeshuri 16 biga mu mashuri yisumbuye bagororerwa muri iri Gororero bitegura nabo kukora ibizamini bya Leta biteganijwe gutangira kuwa 15 Nyakanga 2026. Muri bo 10 bazakora ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye(O’ Level) abanda 6 bazakora igisoza amashuri yisumbuye.
Ibi bizamini byatangiye kuwa kabiri taliki 07 Nyakanga 2026, kuri za site zikorerwaho ibizamini mu gihugu hose, bikaba byasojwe uyu munsi kuwa 09 Nyakanga 2026.
Kugeza ubu mu Igororero ry’abana rya Nyagatare hagororerwa abana 632 muri bo 19 ni abakobwa. Abenshi muri aba bana bakoze n’abitegura gukora ibizamini bya Leta, bazira icyaha cyo gusambanya abana aho 21 mu ari cyo bazira. Ni abana usanga bari mu kigero cy’imyaka 16 na 23 bafite ibihano kuva ku mwaka umwe kugeza kuri 15.
Mu Igororero ry’abana rya Nyagatare kimwe n’ahandi mu yandi magororero, abana batiga mu mashuri asanzwe bigishwa imyuga itandukanye izabafasha kuzagira icyo bimarira barangije ibihano bityo bikabarinda no gusubira mu byaha.
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…
Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…
RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…
Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…
Kuri uyu wa 12 Kamena ku Igororero rya Nyamasheke, abagororwa 644 basoje amahugurwa y’ubumwe n’ubudaheranwa…
This website uses cookies.