Categories: Amakuru ya RCS

Abagororwa basaga 640 bashoje amahugurwa abategurira gusubira mu miryango yabo.

Ni ikigorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye harimo  Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madame Kayitesi Alice ari nawe  wari mushyitsi mukuru muri iki gikorwa ndetse n’abanndi bashyitsi batandukanye barimo Vice- Mayor w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Ubukungu Bwana Muhayeyezu Joseph Desire, Umuyobozi wa Prison Fellowship Rwanda , Bwana Celestin Ngaruyinka,Komiseri ushinzwe kugorora muri RCS,CSUPT Olive Mukantabana  wari unahagarariye Komiseri Mukuru wa RCS muri iki gikorwa ndetse n’inzego z’umutekano mu Karere ka Nyamasheke.  

CSUPT Olive Mukantabana Umuyobozi ushinzwe Kugorora muri RCS mu butumwa yageneye abashoje amahugurwa, yababwiye ko bagomba kugendera mu nzira nziza kandi birinda icyabasubiza mu bikorwa byo kongera gukora ibyaha kandi birinda za kirazira mumiryango aho ba tegererejwe kandi bitezweho byinshi.

Umuyobozi w’umuryango Prison Fellowship Rwanda Celestin Ngaruyinka yavuze ko umuryango muzima udatererana uwakoze icyaha ahubwo ufasha uwakoze icyaha kugira ngo yikosore.

Yakomeje aha impunuro abarangije amahugurwa bagiye gusubira mu miryango yabo ababwira ko bakiri abana b’u Rwanda kandi bakiri mu muryango w’Abanyrwanda, kandi ibyaha bakoze amategeko yabibahaniye kandi ko bafite amahirwe yo gutangira ubuzima bushya.

Bwana Celestin yongeyeho ko igihe bamaze mu igororero byari ukugira ngo bitekerezeho bongere kwiga, kugirango bagarure ubumuntu bari batakaje ku byaha bazi bakoze.

Yasoje ababwira ko amasomo bize ari cyo gihe cyo kuyakoresha kugirango bafatanye n’abo basanze kuzamura iterambere ry’Igihugu cyacu.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madame Kayitesi Alice ari nawe wari Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yavuze ko ibiganza bifatanye amaboko bivuga ubumwe bw’Abanyarwanda ntan’umwe usigaye inyuma kandi ko ari ikimenyeso cy’ubumwe bw’Abanyarwanda, ubudaheranwa ko hari amateka mabi yaranze igihugu cyacu adakwiye guherana abanyarwanda.

Yakomeje avuga ko inyigisho mbi twabonye zatugejeje kuri Jenocide yakorewe Abatutsi 1994 igahitana abarenga miliyoni, abandi bagafungwa kubera  uruhare bayigizemo, izo zari inyigisho mbi kandi zatandukanyaga Abanyarwanda.

Yasoje avuga ko ntagikwiye gutandukanya  Abanyarwanda asaba abarangije ibihano guhuza amaboko n’abo basanze hanze bakubaka ubumwe n’ubwiyunge bityo bagafatanya no kubaka Igihugu. 

Ati:” dusobekeranye amaboko twirinde icyo aricyo cyose icyasubiza inyuma  urugero rwiza rw’ubumwe n’ubudaheranwa  tugezeho.”

Minani Paul umwe mu bagororwa bahawe amahugurwa yo gusubira mu muryango yavuze ko yahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 akatirwa imyaka 19 akaba ayishoje, avuga ko mbere atabyumvaga ariko kubera inyigisho yagiye ahabwa muri urwo rugendo yamaze mu Igororero yahigiye byinshi kandi ko hari bagenzi be bamubanjirije barangije  aya mahugurwa  kandi basubiye mu miryango yabo.

Yakomeje avuga ko mubiganiro bahawe harimo icyo bahawe Amateka yaranze Igihugu,Ubuhamya bw’abarimu batandukanye munzego z’ubuyobozi buturutse hanze y’Igororero,Kubana neza n’abo bazasanga hanze,Imiterere y’inzego zibanze,Umutekano w’igihugu ndetse no hanze yacyo.

Yasoje avuga ko yiteguye kubana neza nabo azasanga mu gihugu, agafatanya n’abandi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari byo byagejeje igihugu kuri Jeonside yakorewe Abatutsi 1994.

Niyonsenga Reverien umwe mu bari baje gutwara umubyeyi we usoje amahugurwa ndetse n’igihano yari yarahawe yavuze ko ashimira Ubuyobozi bw’u Rwanda na RCS ko bafashije umubyeyi we kugororoka kandi ko akurikije uko baganiriye yumva yaragororotse kandi biteguye kumwakira no kumufasha gushyira mu bikorwa ibyo yigishijwe.

Mukamana Virginia wo mu Karere ka Nyarugege mu Murenge wa Kimisagara wari waje gutwara papa we avuga ko se afungwa we yari afite imyaka 12 y’amavuko akaba yarasize yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, akaba yari akatiye imyaka 19 avuga ko akimara gufatwa agafunga  byamugizeho ingaruka  zitandukanye.

Yagize ati: “nagize ingaruka zo gucikishiriza amashuri nyuma nza gushaka ubu mfite abana none papa afunguwe nanjye shaje. Ndanezerewe cyane kuko mbonye papa atashye ari muzima akaba yongeye kugaruka mu rugo. Hari benshi bari bafunganywe bakagenda basaza bagapfa.”

Akomeza avuga ko abo papa we yahemukiye bagiye biyunga ubu babanye neza kandi biteguye no gukomeza kubana nabo kandi mu mahoro.

Aya mahugurwa abaye ku nshuro ya 8, iki cyiciro cy’amahugurwa kikaba cyara tangiye tariki ya 18 Gicurasi 2026 hakaba harahuguwe abagororwa 644 abamaze guhugurwa bose muri ibyo byiciro bakaba bagera kuri 2700 harimo ab’igitsina gore 204.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo niwe wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa.
Bajeneza Joseph

Recent Posts

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasoje umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS  waberaga i Gako

Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…

2 days ago

CG Evariste Murenzi  yafunguye umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS uri kubera i Gako

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…

4 days ago

Abakozi ba RCS bakoreye urugendoshuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…

1 week ago

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

2 weeks ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 weeks ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

4 weeks ago

This website uses cookies.