Mu bukangurambaga ku buryo bushya mu gutanga serivisi zihuta ku basura n’abasurwa ku magororero bwa E-Huza burigukorwa na RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, ni umushinga wizweho bitewe nuburyo hari ibitaragendaga neza mu mitangire ya serivisi cyane nko kohererereza amafaranga umuntu wawe uri mu Igororero aho byasabaga ko wohereza n’ubutumwa bugufi ku yindi nimero busobanura imyirondoro y’uwo woherereje wakwibesha amafaranga akabura nyirayo.
Abo mu Igororero rya Bugesera na Nyarugenge bavuze ko bishimira ubu buryo bushya aho bavuga ko bwaziye igihe ndetse bizanabafasha kwihutisha serivisi bahabwaga, kandi bikazanafasasha no kororhereza abafite imbaraga nke n’abasura buturutse kure ndetse n’ababa hanze y’Igihugu batabona uko baza gusura kuko hazaba harimo uburyo bwo gusura imbonankubone (Video Call) aho uganira n’uwawe murebana bitagusabye kuza ku Igororero.
Ni ubukangurambaga burigukorwa ku magororero yose kugirango abasura n’abasurwa basobanukirwe imikorere n’ibyiza by’uwo mushinga mushya ugiye kujya wihutisha serivisi ndetse ukagabanya zimwe mu mbogamizi zajyaga zigaragara cyane mu kohereza amafaranga uyoherereza umuntu wawe uri mu Igororero.
CSUPT Hillary Sengabo, Umuvugizi w’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) yababwiye ko ubu buryo bushya ari bwiza kuko ari serivisi ukora wowe ubwawe ukizera ko amafaranga ageze aho wifuza ko agera ababwira ko nta kongera kubura amafaranga nkuko byajyaga bibaho bitewe n’uburyo bwakoreshwaga mu koherereza amafaranga rimwe na rimwe ntagere aho yagombaga kugera akabura banyirayo kuko hari amakuru ataratanzwe, abasaba kubukunda kuko bwizewe.
Munyaneza Derick, umukozi wa Rwanda Bridge to Justice akaba n’umutekenisiye wa E-Huza, nawe yabwiye abagororwa n’abaturage baje kubasura ko abatangiye kuyikoresha aribo bavuga ubwiza bwayo, ndagira ngo mbabwire uko bikora iyo ushaka koherereza amafaranga umuntu wawe aho ukanda akanyenyeri 920 ugakurizaho urwego ubundi ugakurikiza amabwiriza, wagera aho ugiye kohereza bakagusaba nimero y’umugororwa ariyo yitwa akarangamugororwa, wayishyiramo ukabona amazina yose y’uwo ugiye koherereza amafaranga ukohereza wizeye neza ko agiye ku muntu wawe kuko ako karangamugororwa ntawe ugahuza n’undi ibyo bikaba bifasha n’abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora gukusanya amakuru yose y’abagiye bohererezwa amafaranga bitagoranye. Yabasabye kubukunda bakabukoresha anababwira ko vuba haraba hatangiye n’ubundi buryo bwo kuzajya basura imbonankubone bikazorohereza abari mumahanga bitajyaga byorohera gusura ndetse n’abanyantege nke nk’abantu bakuze n’ababana n’ubumuga byagoraga kugera ku Igororero.
Ni ubukangurambaga burigukorwa mu rwego rwo gufasha abasura n’abasurwa ku magororero, kubona serivisi nziza zibanogeye nkuko Leta icyo ishyize imbere ari umuturage ku isonga kuri serivisi zitandukanye abona zikamugeraho ku gihe kandi zimunogeye.
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…
Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…
RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…
Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…
This website uses cookies.