Categories: Amakuru ya RCSSlider

Umuhanzi Munyanshoza, yifatanyije n’abagororerwa mu Igororero rya Nyarugenge mu mugoroba wo kwibuka

Nkuko abanyarwanda bose n’inshuti zabo bari mucyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, n’abari mumagororero nabo bibuka nkuko abandi Banyarwanda bose baba bibuka, bakanahabwa ibiganiro bitandukanye bijyanye n’icyo gihe, aho ibiganiro bitangwa birimo ibitangwa n’ubuyobozi bw’iryo gororero ndetse n’abandi baturutse hanze barimo abari mu nzego zitandukanye zirimo abayobozi n’abanyamadini n’amatorero murwego rwo gufasha abari mumagororero gukira ibikomere no kumenya amateka kuko haba harimo ingeri zitandukanye.

Ni muri urwo rwego umuhanzi Munyanshoza yagiye mu Igororero rya Nyarugenge kwifatanya nabo mu mugoroba wo kwibuka nkuko n’ahandi hose bikorwa mu gihugu abanyarwanda bagasangira amateka yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside yahitanye imbaga y’Abatutsi basaga miliyoni, akaba n’umwanya kandi wo gusobanurirwa urugendo rwo kongera kwiyubaka kw’abanyarwanda mu bumwe n’ubudaheranwa.

Mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abari mu magororero bose babikora nkuko n’ahandi hose bikorwa ndetse bikanafasha benshi kubohoka kuko hari abatanga ubuhamya bwibyo bakoze bakerekana n’imibiri yabo bishe kandi bari barinangiye.

Umuhanzi Munyanshoza yibafatanyije n’abagororerwa mu Igororero rya Nyarugenge mu mugoroba wo Kwibuka.
Ubutumwa Munyanshoza atanga abucisha mu ndirimbo zo kwibuka.
Abakozi b’Igororero rya Nyarugenge nabo bifatanyije n’abahagororerwa mumugoroba wo kwibuka.
Amagororero yose abayarimo bibuka nkuko abandi banyarwanda bose bibuka.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

20 hours ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.