Categories: Amakuru ya RCSSlider

RCS yatangije amarushanwa agamije kureba impano ziri mu bakozi no kubaka ikipe yayo y’umupira w’amaguru

Ni amarushanwa yatangiriye mu ntara y’amajyepfo kuri Sitade ya Huye, Umunsi wa mbere w’imikino, wahuje amakipe ari mu itsinda rya mbere ririmo amakipe yaturutse ku magororero ya Huye, Nyanza, Nyamagabe na Rusizi, umusaruro wavuye muri ayo makipe yakinnye, ikipe y’Igororero rya Rusizi yatsinze ibitego  iy’Igororero rya Huye ibitego 2 kuri 1, ikipe y’Igororero rya Nyanza itsinda iya Nyamagabe ibitego 2 kuri 1.

Amakipe azaba yaritwaye neza mu majonjora, nayo azahurira muri kimwe cya kabiri tariki ya 01 Kamena 2023, nayo yongere akine harebwa azagera ku mukino wa nyuma, atsinze nayo azahure havemo ikipe izatwara igikombe kizaba cyateguwe ku ikipe izaba yahize izindi, uyu mukino wa nyuma ukazabera kuri sitade ya Bugesera hagati y’itariki 8 na 9 Kamena 2023, aho ni naho hazatangirwa ibihembo byose ku makipe azaba yarahize ayandi ndetse n’abakinnyi bagaragaje ubuhanga.

Intego y’aya marushanwa hagati y’Amagororero, ni uguhuza abakozi bagatoranyamo abakinnyi beza bazi umupira w’amaguru hagatangizwa ikipe y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igororora, ikubakwa mu rwego rwo guha agaciro siporo kuko ari ubuzima.

Amakipe azitwara neza azahura ku mukino wa nyuma kuri Sitade ya Bugesera.

Amakipe yo mu itsinda rya mbere yari yabukereye mu marushanwa.

Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

19 hours ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.