Categories: Amakuru ya RCSSiporo

RCS yatangije amarushanwa y’umupira w’amaguru mu rwego rwo guteza imbere siporo no gutuma abakozi barushaho kugira ubuzima bwiza

Ni imikino izakinwa mu matsinda aho amakipe yose yashyizwe mu matsinda  ane, itsinda rya mbere rikaba rigizwe namakipe y’Amagororero ya Nyanza, Huye, Nyamagabe na Rusizi, rikaba ryatangiye gukina uyu munsi  ku wa 4 kugeza kuwa 5 Kamena 2023, kuri Sitade ya Kamena iherereye mu Karere ka Huye. Itsinda rya kabiri rigizwe n’amakipe y’amagororero ya Muhanga, Nyarugenge, Bugesera n’ikipe y’Icyicaro gikuru cya RCS (RCS HQs), azakina ku wa 11-12 Kamena 2023, kuri sitade ya Bugesera. Itsinda rya gatatu  rimo amakipe yo ku magororero ya Musanze, Gicumbi na Rubavu akazakinira kuri sitade ya Musanze taliki ya 18-19 Kamena 2023. Itsinda rya kane rikaba rigizwe n’amakipe y’amagororero ya Rwamagana, Nyagatare, Ngoma n’Ishuri rya RCS akazakinira kuri Sitade ya Ngoma iherereye mu karere ka Ngoma ku wa 25-26 Kamena 2023.

Amakipe azitwara neza mu majonjora nayo azahurira ku mukino wa kimwe cya kabiri ku wa 01 Kamena 2023 harebwa azagera ku mukino wa nyuma uzaba ku wa 8/9 Nyakanga 2023, kuri Sitade ya Bugesera aho ibihembo byose bizatangirwa ku makipe yitwaye neza n’abakinnyi bagaragaje ubuhanga, ikipe yahize izindi ikazahabwa igikombe cy’iri rushanwa.

Siporo ni ingenzi ku buzima bw’umuntu ikaba inafasha mu busabane n’imibanire mu bantu, aho urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwashyize imbaraga muri siporo kugirango Abakozi b’urwego b’umwuga bakomeze kugira ubuzima bwiza, gusabana hagati yabo no gurushaho kongera umusaruro mu kazi kabo.

Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

20 hours ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.