Mu gitambo cya Misa Munsenyeri Anaclet Mwumvaneza, yashimiye ubuyobozi bwa RCS bwemeye ko Igororero rya Rubavu ribatabara byari byabangirije.
Yagize ati” turashimira ubuyobozi bwa RCS bwemeye kuduha ubufasha bwo gukura ibyondo byari byinjiye mu mashuri ubwo ibiza byatugwiriraga mu ijoro ryo kuwa 02 rishyira iryo kuwa 03 Gicurasi 2023, bikangiza ibintu byinshi byasize muri seminari nto ya Nyundo mu macumbi no mumashuri huzuyemo ibyondo, biba ngombwa ko twatabaza Igororero rya Rubavu ngo baduhe ubufasha bwo gukuramo ibyo byondo kugirango turebe ko twakongera kuhakoresha, mwadutabaye mutajuyaje turabibashimira, kandi muzakomeze uwo mutima w’ubutabazi.”
Kiriziya Gotorika ndetse n’andi madini biri mubafatanyabikorwa RCS, ikorana nabo umunsi kumunsi, kuko abari mumagororero nabo bagira umwanya wo gusenga nk’abandi bantu bose bafite amadini babarizwamo, ndetse n’abayobozi b’amadini bakaba bahabwa uburenganzira bwo kuba baza bagakoreramo imihango yabo.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/10/rubavu-msgr-1024x576.jpeg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/10/Rubavu.jpeg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/10/rubavu-msgr.2-jpeg-1.jpeg)