(Rtd) CP Peter kagarama wavuze mu izina ry’abaserewe yavuze ko bishimira akazi bakoze bakaba basezerewe mu cyubahiro ko ari iby’agaciro kuri bo.
Yagize ati ” kugirango RCS igere aho igeze ubu byasabye imbaraga nyinshi ubwitange, urukundo n’umurava hari byinshi byagezweho tubigizemo uruhare arinabyo twishimira uyumunsi, gusa ibi ntibyari kugerwaho hatabayeho ubufatanye hagati yacu ndetse n’izindi nzego n’abafatanyabikorwa, ndashimira buri wese ku musanzu yatanze kugirango bigerweho, ndashimira kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku buyobozi bwe bwiza bureba kure.”
Yakomeje asaba kandi abasigaye mu kazi gukomeza gukorera hamwe mu Rukundo, umurava n’ubwitange kuko aribyo bizatuma hakomeza kubaho iterambere ry’urwego muri rusange kandi anasaba abasezerewe bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kuzitwara neza baheshya igihugu ishema.
Minisitiri Gasana mu ijambo yavuze muri uyu muhango yabwiye abasezerewe ko nubwo basoje inshingano batavuye mu muryango mugari wa RCS, ababwira ko bagomba kwiyumva mu nshingano igihe cyose.
Yagize ati”Mbanje gushimira mwese mwitabiriye uyu muhango wo gusezerera abacungagereza bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ba Komiseri, ofisiye n’abacungagereza bato, ibi ni gahunda yo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 29/07/2022, ikemeza ko abacungagereza 86 bagomba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, ibi kandi bikaba biteganywa na sitati yihariye Igenga Abacungagereza mu ngingo yayo ya 73, nkaba mbashimira imbaraga, ubwitange n’umurava mwagaragaje mu gihe cyose mwakoreye uru rwego, Ndabibutsa kandi ko nubwo mugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, muzakomeza kuba mu muryango mugari wa RCS, Kandi na RCS ntabwo izabibagirwa.”
Yakomeje abasaba kandi ko bijyanye n’uburambe bafite mu by’umutekano bazafatanya n’inzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu ndetse anababwira ko hari igihe bakongera kwitabazwa bibaye ngombwa, ko ntakuzuyaza bazitabana ibakwe.
Uyu ni umuhango ukorwa hasezererwa abakozi baba bageze mu zabukuru, bagasezererwa mucyubahiro mu rwego rwe kubashimira umusanzu wabo baba baratanze igihe bari bakiri mu kazi, ibi bikaba bikorwa mu nzego zose iyo umuntu ageze mu kigero cy’imyaka kiba cyarashizweho n’ikigo runaka.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/08/certif-min-1-1024x812.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/08/karasira-cert-1024x896.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/08/murara-cert-1024x730.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/08/KKKK-2-1024x793.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/08/speech-min-1024x914.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/08/welcome-1024x949.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/08/LLL-1024x925.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/08/celbration-1024x734.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/08/extreme-1024x683.jpg)