Ubwo yari mu nama nkuru ya RCS ngaruka kwezi yateranye kuwa 17/8/2016, Komiseri Mukuru wa RCS CGP George RWIGAMBA, nyuma yo kumwakira Minisitiri Fazil yasobanuriye abagize inama nkuru ya RCS imyanzuro itandukanye yemejwe n’inama y’abamisitiri nk’imishahara mishya,guhindurirwa urwego rureberera RCS(MINIJUST) , aba ofisiye 24 bashyizwe muzabukuru ndetse n’abacungagereza 14 birukanwe kubera imyitwarire mibi itandukanye.
kuri gahunda y’inama kandi yibanze cyane kukunoza umutekano wa za gereza n’ingando, imibereho myiza y’abacungagereza , imihigo ya RCS, ibibazo by’amadosiye y’abagororwa n’imyitwarire y’abacungagereza, abari munama banzuye ko nihakomeza kubaho gukorera hamwe ntashiti byose bizagerwaho.
Iyo nama y’umunsi umwe yari igizwe na Komiseri Mukuru wa RCS, Komiseri Mukuru w’ungirije, abayobozi baza diviziyo bose, abayobozi ba mashami ku cyicaro gikuru cya RCS,abayobozi ba za gereza n’ingando za TIG mu Ntara n’umujyi wa Kigali.