Ni Inama ngarukakwezi iba igamije gusuzumira hamwe, uko umutekano uba wifashe mu magororero, Uko gahunda zo kugorora abari mu magororero zihagaze, kureba imyitwarire y’abakozi, kureba ahari imbogamizi n’ingamba zo kurushaho kurangiza inshingano kinyamwuga, aho abitabira inama bahabwa umwanya usesuye bakagaragaza imiterere y’aho bakorera burimunsi ndetse bakanatanga ibitekerezo bigamije kubaka urwego no kurushaho gukora neza bijyana n’iterambere muri rusange.
Iyi nama yitabirwa na Komiseri Mukuru w’u rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, Komiseri Mukuru wungirije, Abayobozi ba Diviziyo, Umuyobozi w’Ishuri ritangirwamo amahugurwa rya RCS,abayobozi b’amagororero bose, n’ abayobozi b’amashami bakorera kucyicaro.