Categories: Amakuru ya RCS

Mageragere: Kuri Gereza ya Nyarugenge hatewe ibiti ibihumbi 4

Abakozi b’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, bifatanyije n’abagororwa ba Gereza ya Nyarugenge ndetse n’abaturage batuye akagali ka Kavumu ko mu murenge wa mageragere bahuriye mu muganda ngarukakwezi wabaye kuri uyuwa gatandatu batera ibiti bisaga ibihumbi 4 kuri iyi Gereza ya Nyarugenge.

Impamvu yo gutera ibiti byinshi kuri iyi Gereza, ni uburyo bwo kurinda ibidukikije  harwanywa isuri kuri gereza nshya kuko yubatse ku musozi. Abagororwa bishimiye kuba bakoranye umuganda n’abashinzwe kubarinda bari kumwe n’abaturage kuko bibereka ko leta itabatererana mu bikorwa byose bigenewe iterambere ry’abaturage baryo.

Nyuma yo kurangiza gukora umuganda haterwa ibiti habaye ibiganiro byahuje abitabiriye uyu muganda, komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa CG George Rwigamba abasobanurira akamaro k’umuganda n’inkomoko yayo ko iri mu muco wa Kinyarwanda.

Komiseri Mukuru wa RCS yashimye abitabiriye uyu muganda wo gutera ibiti cyane cyane abagororwa abashimira no ku bindi bikorwa bagiramo uruhare harimo nk’icyo kubaka iyi Gereza nshya ya Nyarugenge maze abasaba ko igikorwa cyo gutera ibiti kuri iyi Gereza cyazakomeza.

Abagororwa bitabiriye uyu muganda  nabo bashimye iki gikorwa.Umugororwa uhagarariye abandi bagororwa Byukusenge Gaspard yagize ati:” Guhura n’abayobozi bacu bashinzwe kutugorora  bari kumwe n’abaturage tugakorana umuganda biradushimisha cyane, kuko bitwereka ko ubuyobozi butwitayeho ko gufungwa atari uguhezwa ku zindi gahunda ziteza imbere igihugu”

Naho umudamu  uhagarariye abandi badamu bafunze  Regine Mukamurigo yavuze ko gutera ibiti bibafitiye akamaro nk’abagororwa:”Gereza yacu bayizanye ahantu hari ibiti bikurura umwuka mwiza, ni inshingano yacu kubyongera kugirango turusheho kugira ubuzima bwiza…..kuri Gereza ya Kigali 1930 aho twahoze kubera ko nta mwuka mwiza wahabaga twagiraga indwara z’ubuhumekero ndetse n’iz’amaso ariko hano kubera umwuka mwiza zaragabanutse cyane”

Kugeza ubu Gereza ya Nyarugenge icumbikiye imfungwa n’abagororwa ibihumbi 8 bavuye muuri Gereza yahoze yitwa iya Kigali 1930 ndetse n’iya Gasabo. Abafungiyemo bagera kuri 60% baregwa ibyaha bisanzwe biganjemo abazira ibiyobyabwenge.

               Umukozi wa Muhabura arimo gutera igiti N’umugororwa wa Gereza ya Nyarugenge

       Abacungagereza n’abagororwa bitabiriye umuganda wo gutera Igiti kuri Gereza ya Nyarugenge


Aba Tigiste ba TIGE ya Mageragere bitabiriye umuganda wo gutera igiti.
rcspet

Recent Posts

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

2 days ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

1 week ago

Abagororwa basaga 640 bashoje amahugurwa abategurira gusubira mu miryango yabo.

Kuri uyu wa 12 Kamena ku Igororero rya Nyamasheke, abagororwa 644 basoje amahugurwa y’ubumwe n’ubudaheranwa…

1 week ago

RCS ikomeje ubukangurambaga ku ikoreshwa rya E-Huza mu kwihutisha serivisi iha abayigana

Kuri uyu wa gatandatu taliki 06 Kamena 2026, RCS n’atekenisiye ba E-Huza bakomereje ubukangurambaga mu…

2 weeks ago

Ibikorwa by’umusaruro ku Igororero rya Huye bitanga umusanzu ukomeye mu mibereho myiza y’abahagororerwa

Ibikorwa nyongeramusaruro bikorerwa ku magororero atandukanye y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS ni bimwe mu…

3 weeks ago

RCS iri mubukangurambaga bwa E-Huza uburyo bushya koranabuhanga bwo koherereza abagororwa amafaranga

Ku magororero ya Nyanza na Huye, kuri uyu wa gatandatu taliki 30 Gicurasi 2026, RCS…

3 weeks ago

This website uses cookies.