Categories: Amakuru ya RCS

Abagororwa 100 basabye imbabazi imiryango bakorere ibyaha muri genoside yakorewe abatutsi.

Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ruhuha tariki ya 27/09/2018 abagororwa 100 basabye imbabazi imiryango bakoreye ibyaha muri genoside yakorewe abatutsi 1994. Ni igikorwa cyateguwe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS k’ubufatanye n’Umuryango w’Ivugabutumwa mu magereza Prison Fellowship Rwanda

Ubuhamya bwatanzwe n’abagororwa basobanuye uburyo bakoze icyaha, basaba imbabazi  bemerera abari aho ko  batazongera  gukora icyaha cy’ubwicanyi ndetse n’ibindi byaha muri rusange.

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi biciwe ababo, nabo bavuze ko kuba barahemukiwe bitagomba gutuma bahora mu gahinda ahubwo ngo ni ngombwa gutanga imbabazi mu rwego rwo gushimangira gahunda  y’ubumwe n’ubwiyunge

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidele Ndayisaba avuga ko kugaragaza ukuri ku mateka yaranze u Rwanda aribyo bizatuma igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kirushaho kuzamuka mu banyarwanda.

                                     CP J Bosco KABANDA atanga ubutumwa kubasabye imbabaz

Uhagarariye Urwego  Rwigihugu  rushinzwe  Imfungwa n’abagororwa RCS muri iki gikorwa CP Jean Bosco KABANDA yabajije abagororwa  niba imbabazi basabye  bazikuye  ku mutima  basubiza ko bazikuye ku mutima maze  abasaba ko  bagenda  bakigisha  n’abandi  bagororwa   gusaba imbabazi kuko bibabohora umutima, bagakora igihano cyabo nta bindi bibazo bafite bikomoka kuri icyo

Kugeza ubu abagororwa baregwa  icyaha  cya Genocide barimo krangiza ibihano  ni 28604 muri abo 283ni abari mu ngando ya  TIG . Abagororwa basabye imbabazi ku byaha bya genoside yakorewe abatutsi bakoze bagera 15%.

                                   Abagororwa barikumwe ntabo biciye muri Genocide 1994

rcspet

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

1 day ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.