Categories: Amakuru ya RCS

KURI GEREZA YA HUYE HATANGIJWE UBUVUZI BWO GUPIMA IMFUNGWA N’ABAGORORWA BA GEREZA YA HUYE Body Mass Index (BMI) bahagarariwe na ACP Dr George RUTERANA.

None kuwa 18/09/2018 Ku bufatanye bw’Urwego Rw’igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa na CICR hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma Imfungwa n’Abagororwa kuri Gereza ya Huye.

Gereza ya Huye iriho abagororwa 10782 hakaba harimo abaregwa icya cya Genocide n’abibyaha bisanzwe.

Muricyo gikorwa hateganyijwe gupima Imfungwa n’Abagororwa 10782 bagapimwa ;ibiro,uburebure,ububyimbe bw’amaguru,ndetse n’uburwayi bw’amenyo,

                                   Umuyobozi wa Gereza ya Huye CSP James MUGISHA

Umuyobozi wa Gereza ya Huye yadutangarije  ko  iki gikorwa ari ingira kamaro kuko harimo Imfungwa N’abagororwa bashaje kandi bafite integer nke cyane ko ari byiza kubakurikirana no kubuzima bwabo muri Rusange bagakorerwa isuzumwa ry’umubiri wabo.

Kandi ko ashimira ubuyobozi bwatekereje kuriki gikorwa cyo gupima BMI kuri buri mugororwa wese ndetse hakaba hateganyijwe no kuzapima abacungagereza ba Gereza ya Huye kugirango ntabo babashe gukurikiranwa bahabwe ubufasha kubazaba bagaragaweho na BMI iri hejuru cyane.

Ukuririye abaganga bivuriro  rya Gereza ya Huye yadutangarije  ko barimo gusuzuma BMI kubagororwa bose kugirango bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze ndetse babashe no gukurikiranwa abagaragaweho nicyo kibazo cy’uburway bahabwe Inyu.

Kandi adusobanurira ko abagize ikibazo cya BMI iri hejuru  kubufatanye bwa Cartas Diyoseze ya Huye bagerageza kubatera inkunga yo kubashakira indryo yo kurwanya icyo kibazo.

                                 Umugororwa ukuriye abandi muri Gereza ya Huye  NSABIMANA J.Claude

Twavuganye n’umugororwa uhagarariye abandi Kuri Gereza ya Huye adutangariza ko banejejwe nigikorwa Leta iba yabatekerereje  ko ari kiza kandi bagishimira umuyobozi w’urwego Rw’igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Aabagororwa CG George RWIGAMBA kandi ko by’umwihariko banashimira nyakubahwa purezida wa Repuburika y’Urwanda Paul KAGAME uburyo babitaho.

                               IP A. KATABARWA arimo kwandika ibipimo by’abagororwa kuri Gereza ya Huye

                            Umuganga kuru Gereza ya Huye arimo gufata ibipimo by’abagororwa ALEXIS

rcspet

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

1 day ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.