Mu ibi birori byuje imbyino,indirimbo n’ibindi bihangano,byitabiriwe n’abayobozi ba RCS,inzego za Leta,inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa barimo: Foundation DiDe,Interpeace, MOG,Caritas n’abandi bayobozi batandukanye, bagarutse ku kwimakaza no gushishikariza abagore bagororerwa mu igogorero rya Ngoma guhanga udushya n’ikoranabuhanga kuko biteza imbere uburinganire.
Muri ibi birori byo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umugore kandi, Ubuyobozi bw’iri gororero rya Ngoma bufatanije n’abagore barigororerwamo bamurikiye abari bahari ibikorwa bitandukanye birimo: Guha abana bato amata, kumurika umusaruro ukomoka ku buhinzi bugezweho, ubudozi bw’imyenya n’ibikapu byiza, hasuwe kandi ibyumba by’iburanisha hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga aho abagororwa bagaragaje ko bamaze gukataza mu ikoranabuhanga kuburyo basura bakanisomera dosiye zabo kuri mudasobwa.
SSP Olive MUKANTABANA wari uhagarariye Komiseri mukuru muri ibi birori yabwiye Abagore bagororerwa mu igororero rya Ngoma ko n’ubwo bagonganye n’amategeko, nka ba Mutimawurugo bakwiye guhora bazirikana ko ari ababyeyi b’u Rwanda rw’ejo maze abasaba kurushaho kwitabira guhanga udushya no kwita ku ikoranabuhanga kuko bizabafasha basubiye mu muryango nyarwanda.
Yagize ati” N’ubwo mwagonganye n’amategeko, muri nka ba Mutimawurugo mukwiye guhora muzirikana ko muri ababyeyi “u Rwanda rwejo kandi ndaba kurushaho kwitabira uguhanga udushya no kwita ku ikoranabuhanga kuko bizabafasha msubiye mu muryango Nyarwanda.”
Iyi nama yitabiriwe kandi aba bagore b’abagororwa baganirije kuri gahunda zitandukanye n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma n’uhagarariye DiDe muri iki gikorwa.
ni umunsi mukuru wizihijwe ku magororero yose by’umwihariko kurwego rw’Igihugu muri RCS, wizihirizwa ku Igororero rigororerwamo Abagore rya Ngoma.






