Taliki 24 Kamena 2023, ku magororero yose habaye umuganda rusange mu Gihugu hose, Abakozi b’Igororero rya Rwamagana barikumwe n’abaturage b’Umurenge wa Muhazi, Akagari ka Karitutu bakoranye umuganda wo gutunganya umuhanda, nyuma y’umuganda baganirizwa kuri gahunda zitandukanye, aho umuyobozi w’Igororero yasabye abitabiriye umuganda kwirinda kuzana ibitemewe igihe baje gusura abantu babo bari mu Igororero.
SP Ephrem Gahungu, umuyobozi w’Igororero rya Rwamagana, yabwiye abitabiriye umuganda ko bagomba kwirinda kuzana ibitemewe igihe baje gusura ababo.
Yagize ati” Bimaze kugaragara ko hari abantu baza gusura bakazanira abantu babo ibintu bitemewe, nabasabaga ko mwabicikaho, mukajya muza kubasura ariko mukirinda kubazanira ibibujijwe kuko kubibuza haba hari impamvu harimo no kurengera ubuzima bw’abantu banyu, kuko biri munshingano dufite, mugerageze kubyirinda kuko uwo bizagaragaraho azabihanirwa ndetse agahabwa ibihano bikakaye akabera urugero abandi.”
Kuri buri gororero buri cyumweru cya nyuma cy’ukwezi haba hari ibikorwa bitandukanye byateganyijwe bigomba gukorwa mu muganda rusange, mu rwego rwo gukomeza gushaka ibisubizo nkuko abanyarwanda bose babyiyemeje binyuze mu bikorwa by’umuganda rusange.
Abakozi b’Igororero rya Rwamagana bakoranye umuganda n’abaturage b’umurenge wa Muhazi.
Nyuma y’umuganda abaturage baganirijwe n’umuyobozi w’Igororero abasaba kwirinda kuzana ibitemewe baje gusura abantu babo bari mu Igororero.
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…
Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…
RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…
This website uses cookies.