Sesonga Benjamin, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’umutekano, wari uhagarariye Minisitiri w’Umutekano utabashije kuboneka kubera izindi nshingano, yabasobanuriye amavu n’amvuko y’iyi minisiteri, ibigo ifite mu nshingano harimo n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Kugorora, inshingano zarwo kuko uru rwego ruri mu bigo iyi minisiteri ishinzwe kureberera.
Yagize ati” uru rwego ruri mu bigo tureberera kuko ruri mu nshingano zacu duhora turajwe inshinga nuko uru rwego rukomeza gutera imbere mubyo bakora bagorora Abantu bafunzwe babihamijwe ibyaha n’inkiko, babategura gusubira mu buzima busanzwe bitandukanye na mbere aho umuntu yafungwagwa akazasohoka ari ikibazo aho kugororoka yashimiye itsinda ryaturutse muri Zambia baje gusura u Rwanda anabasaba gukomeza uwo mubano bafitanye mugusangira ubumenyi mu kugorora.
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Kugorora CGP Juvenal Marizamunda, nawe yongeye gufata umwanya avuga ku mubano bafitanye ndetse anavuga ko yifuza ko wazakomeza.
Yagize ati”Urwego rw’amagereza muri Zambia dufitanye umubano mwiza, duheruka kubasura batwakira neza, badutembereza ibice bitandukanye twasanze barateye imbere mu buhinzi bijyanye n’ubutaka bunini bafite, gusa natwe hari ibindi batarageraho kandi by’ingenzi byabafasha iwabo nko mu ikoranabuhanga mu gucunga amadosiye y’Abantu bafunzwe ndetse n’ikoreshwa rya Biogaz mu kurengera ibidukikije, ndagira ngo mbabwire kandi ko tugiye gutangiza amasomo ya ba ofisiye bato vuba aha kandi turizera ko abazakurikiraho bazakorana n’abo mu gihugu cyanyu mu rwego rwo gusangira ubumenyi nkuko muheruka kutwakirira abacu batanu basoje amasomo abashyira mu cyicyiro cya ba Ofisiye bato n’abarimu babiri ni ibintu byadushimishije kandi turifuza ko iyo mikoranire ikomeza.”
CG S.S.Fredrick Chilukutu Komiseri Mukuru w’amagereza muri Zambia (ZCS) yavuze ko yashimishijwe n’uburyo bakiriwe kandi ashimangira ko umubano hagati y’ibihugu byombi uzakomeza gukura nkuko abayobozi b’ibyo bihugu baheruka kugirana amasezerano hagati yabo bagasezerana kugirana imikoranire myiza mu nzego zose.
Yagize ati “ twifuza ko umubano wacu nkuko Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema aheruka kugirana amasezerano na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bagasererana kugira imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu nzego zose, ni muri urwo rwego natwe twifuza kwagura imikoranire mu rwego rwo kugorora abakoze ibyaha, hari byinshi twabonye mwagezeho natwe twifuza gukoresha iwacu, nk’ikoreshwa rya IECMS ikoranabuhanga mu gucunga amadosiye y’Abantu bafunzwe ndetse n’ikoreshwa rya Biogaz muri za gereza mu kurengera ibidukikije twasanze ari ibintu byiza kandi binadufitiye akamaro duzakomeza gukorana kandi umubano wacu ntuzasubira inyuma.”
Basoje uruzinduko bagiriye kuri Minisiteri y’Umutekano mu gihugu batemberejwe inzu ndagangamurage y’amateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi berekwa uko urugamba rwagenze n’uburyo inkotanyi zitanze zikarokora abahigwaga bazira uko baremwe nta ruhare bibigizemo bikarangira batsinze urugamba kubera ubwitange bari bafite mu kurengera abanyarwanda ari nabyo byatumye kugeza ubu rugeze ku iterambere rishimishije.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/11/1A1A0156-1024x683.png)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/11/1A1A0236-1024x683.png)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/11/1A1A0222-1024x683.png)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/11/1A1A0282-853x1024.png)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/11/1A1A0289-1024x683.png)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/11/1A1A0392-1024x683.png)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/11/1A1A0389-1024x683.png)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/11/1A1A0460_1-1024x683.png)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/11/153A7055-1024x683.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/11/1A1A0524-1024x683.png)