Categories: Amakuru ya RCS

KOMISERI MUKURU WA RCS, CG George RWIGAMBA yasuye Gereza ya Rubavu ASHIMIRA IMFUNGWA N’ABAGORORWA.

Kuwa 08/08/2018  Komiseri mukuru w’Urwego  Rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa  CG George  Rwigamba  yasuye  Gereza ya  Rubavu aganira n’abagororwa ndetse n’abacungagereza.  

CG George  Rwigamba  yashimiye cyane ubuyobozi bwa gereza ya Rubavu n’abagororwa cyane cyane ku ibikorwa  bamaze  kugeraho  nko  kwiyubakira  zimwe munyubako z’agereza ndetse  nimirimo  nyongera  musaruro.

Umugorwa  wavuze mu izinza ry’uhagarariye  abandi  muri  Gereza witwa  Ndererimana  Gaitan  yashimiye  komiseri mukuru wa RCS anamusaba ko yabakorera  ubuvugizi mumategeko  kubagororwa  bireze  bakemera  icyaha cya Genocide,kobajya bafungurwa nabo byagatenyo.

Abagororwa bagera bahamwe nicyaha cya Genocide yakorewe abatusti kuri Gereza ya Rubavu ubu bagera  ku 1,186 bamaze  kwibumbira mu itsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge  kandi banifuza ko bajya bafashwa kugera muyandi magereza gutanga ubuhamya buhindura bagenzi babo.

Akomeza atanga urugero kuri Gereza ya Gicumbi ko bagiyeyo gukangurira bagenzi babo bafungiyeyo    kwirega no kwemera icyaha bakoze  cya  Genocide yakorewe  Abatuntsi no kugisabira imbabazi basoje abagera kuri 50 bamaze guhinduka.

Ndererimana yakomeje asaba bimwe mubikoresho nka radio rusange yo gukoresha imbere muri Gereza kugirango bajye bumviraho amakuru yo hanze kandi bamenye niterambere ryo mugihugu.

Komiseri mukuru wa RCS  mugosoza uruzinduko rwe yahaye Imfungwa n’abagororwa Ikimas cyo kurya.

rcspet

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

1 day ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.