Categories: Amakuru ya RCS

Centre Africa: Abacungagereza 7 bari mu butumwa bw’amahoro bashimiwe n’Umuryango w’Abibumbye bambikwa imidari

Mu mpera z’iki cyumweru abacungagereza barindwi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) bashimiwe ku kazi bakoze ko kubungabunga amahoro mu gihugu cya Centre Africa.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa gatandatu, wayobowe n’ ukuriye ingabo za UN washimiye aba bacungereza akazi bakora aboneraho no gusezera ku mucungagereza SIP Alexandre MAHORO usoje ubutumwa bw’akazi muri iki gihugu

Ukuriye ishami rya UN ribungabunga amahoro muri Centre Africa yashimye urwego rw’Ubumenyi bw’Abacunagereza bo mu Rwanda kuko batanga inama z’uko amagereza yo muri Centre Africa yakora kinyamwuga

Abacungagereza boherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ni inzobere mu micungire y’amagereza. Akazi kabo kaba ari ugukora inyigo no kwigisha uburyo amagereza acungwa kinyamwuga.

U Rwanda rwatangiye kohereza abacungagereza mu butumwa bw’amahoro muri Centre Africa mu mwaka wa 2016. Ibindi bihugu birimo abacungareza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ni Sudani  na Sudani y’Amajyepfo ndetse na Haiti

Umuyobozi wa UN arimo kwambika abacungagereza bari mubutwamwa UN

rcspet

Recent Posts

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

2 days ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

1 week ago

Abagororwa basaga 640 bashoje amahugurwa abategurira gusubira mu miryango yabo.

Kuri uyu wa 12 Kamena ku Igororero rya Nyamasheke, abagororwa 644 basoje amahugurwa y’ubumwe n’ubudaheranwa…

1 week ago

RCS ikomeje ubukangurambaga ku ikoreshwa rya E-Huza mu kwihutisha serivisi iha abayigana

Kuri uyu wa gatandatu taliki 06 Kamena 2026, RCS n’atekenisiye ba E-Huza bakomereje ubukangurambaga mu…

2 weeks ago

Ibikorwa by’umusaruro ku Igororero rya Huye bitanga umusanzu ukomeye mu mibereho myiza y’abahagororerwa

Ibikorwa nyongeramusaruro bikorerwa ku magororero atandukanye y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS ni bimwe mu…

3 weeks ago

RCS iri mubukangurambaga bwa E-Huza uburyo bushya koranabuhanga bwo koherereza abagororwa amafaranga

Ku magororero ya Nyanza na Huye, kuri uyu wa gatandatu taliki 30 Gicurasi 2026, RCS…

3 weeks ago

This website uses cookies.