Kuruyu wa kabiri taliki ya 14 Kanama 2018 mubirobye komiseri mukuru w’Urwego Rw’igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, yakiriye ba ofisiye cumi nabarindwi (17) muribo harimo 2 babagore ,
Muri iyo nama komiseri mukuru wa RCS CG George RWIGAMBA, yatangiye ahamagara buri wese mumazinaye anashima imyitwarire bagaragaje mugihe cyumwaka bamaze igishari mumahugurwa.
Yakomeje abibutsa ko urugendo rutangiye rwo kuba ba ofisiye ko kandi bagomba kuzirikana ko binjiye murundi rwego bitryo ko imyitwarie igomba guhinduka babera urugero rwiza abacungagereza bato,bagaragaza ibyo bize mwisura nshya ya RCS.
Komiseri mukuru wungirije wa RCS DCG Jeanne Chantal UJENEZA nawe yunzemo ashimira abanyeshuri uburyo bitwaye mumasomo bahawe, akomeza avuga ko abayobozi babahisemo babizeye hakurikijwe imyifatire bari basanganwe mukazi.
yakomeza abakangurira gusoma ndetse nogusura imbuga nkoranyambaga nkurwa RCS www.rcs.gov.rw ,www.twitter.com,www.youtube.com , kuko ariho bazajya basanga ibikorwa bitandukanye bya RCS yasoje ijambo rye abifuriza nawe ishya nihirwe mukazi .
Uhagarariye abandi AIP Otis NGOBOKA yatangiye ashimira ubuyubizi icyizere babagiriye cyo kubohereza kumasomo anizeza abayobozi umusaruro munshingano bazabashinga zose, ndetse anavuga ko baje kwisonga ry’abandi banyeshuri bitabiriye amahugurwa .
Umwe mubakobwa basoje iyi cadet AIP Yvette MUTAMURIZA, yemejeko ntakibazo kidasanzwe bahuye nacyo nkabagore cyumwihariko ko ibyo basaza bababo bakoraga nabo babikoze kandi neza.
Iyi cadet yatangiye kuwa 10 ukwakira 2018 asozwa 10 kanama 2018 I Gishari Ku ishuri rikuru rwa police, mu izina rya presida wa repablika y’urwanda, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnstom Busigye niwe wabahaye ipeti rya assistant inspector of prison (AIP).
Komiseri mukuru CG George RWIGAMBA, yasoje abasaba discipline mukazi bagiyemo, anashima ko mumasomo bize harimo amategeko bitryo bakwiye kuyakurikiza nkuko status ya RCS yasohotse ibigena, bakava muri traditional RCS bakagendana naho RCS igeze yiyubaka,yasoje abifuriza akazi keza.
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…
Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…
RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…
This website uses cookies.