Mubyo basobanuriwe babwiwe ko, RCS ifite inshingano zo kwita kubakoze ibyaha bategurwa gusubira mu buzima busazwe barabaye abaturage beza, ni inshingano Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rumaze guteramo imbere kuko hari byinshi bamaze kugeraho mu kwita ku bantu baba barakoze ibyaha babategura gusubira mu buzima busanzwe, nkaho uwakoze icyaha yigishwa imyuga n’ubumenyingiro, kwiga amasomo atandukanye harimo nko gusoma no kwandika bibafasha kuba bakwiga andi masomo menshi ku bantu baba bataragize amahirwe yo kujya mu Ishuri.
Nyuma y’ibiganiro byiza byaranzwe no kungurana ibitekerezo abashyitsi batururtse mu Gihugu cya Zimbabwe basuye Ambasade yabo bakomereza ku nzundangamurage y’Amateka yo Guhagarika Jenoside bakorwa ku mutima n’ubutwari n’umutima ukomeye waranze Abasirikare b’inkotanyi mu bihe byari bigoye abantu barataye ubumuntu, ariko bo bagaharanira kurokora inzirakarengane zicwaga zirizira ubwoko zigakorerwaga Jenoside bikaba ngombwa ko ihagarikwa, Igihugu cy’u Rwanda kikaba gifite iterambere ryivugira.
Komiseri mukuru w’amagereza no kugorora muri Zimbabwe, CG Moses Cyril Ngawaite Chihobvu uyuboye iryo tsinda yavuze ko yakozwe ku mutima n’ubutwari bwaranze ingabo za RPA kugirango zibashe guhagarika Jenoside yakorerwaga ubwoko bw’Abatutsi.
Yagize ati” Birababaje ariko nanone ni irindi somo tugomba kwigira ku basirikare ba RPA ,byari ibihe bigoye bisaba ubutwari, kwitanga kwihangana n’umutima ukomeye, ubutwari bwaranze ingabo za RPA ntacyo wabugereranya nabwo, ariko bwashibutsemo imbuto nzima ubu Igihugu gifite iterambere ryivugira, ibi twakabaye tubikuramo isomo rikomeye cyane ryo guha umuntu wese wambaye umubiri agaciro nkako nawe ufite, iribyo bizatuma turushaho kwiyubaka cyane ku rubyiruko rw’ejo hazaza.”
Yongeye kandi gushima Leta y’u Rwanda uburyo yita ku bantu bakoze ibyaha, bagahabwa ubumenyi mu rwego rwo kubategura gusubira mu buzima busanzwe ko ari ibintu by’ingenzi kuko bifasha umuntu usoje ibihano kwibeshaho aho kuba umutwaro ku Gihugu.




