Mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu bazamara mu Rwanda, rugamije kwigiranaho hagati y’inzego zombi mu nzego zitandukanye harimo ubutabera no gusangira ubumenyi, mu buryo bwo guharanira ko urwego rwo kugorora rurushaho gutera imbere, aho basobanuriwe uko Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rwari rumeze n’aho rugeze ubu, aho rwavuye muburyo bwo gufunga rukaba rugeze ku rwego rwo kugorora abakoze ibyaha, hagamije kurengera uburenzira bwa muntu, bijyanye n’amategeko ya Mandela (Mandela Rules) yaturutse ku mugabo witwa Mandela wigeze gufungwa igihe kirekire arengana, nyuma yo gusoza igifungo akaza no kuba Perezida wa Afurika y’Epfo, aza gusohora amategeko arengera umuntu ufunzwe ategurwa gusubira mu buzima busanzwe.
Komiseri Mukuru wa RCS CGP Juvenal, yakiriye iryo tsinda arishimira uburyo bahisemo gusura U Rwanda byumwihariko Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, abizeza kuzahagirira ibihe byiza mu gihe bazamara.
Yagize ati” Twishimiye kuba mwarahisemo gusura u Rwanda by’umwihariko Urwego rushinzwe kugorora abanyabyaha, nkuko namwe biri mu nshingano zanyu, ni ibyagaciro gakomeye kandi ndabizeza ko muzagira ibihe byiza mu gihe muzamara hano, muzatemberezwa ibice bitandukanye by’Igihugu mureba ubwiza bwacyo, ndetse twiteze ko igihe tuzamarana n’ibiganiro tuzagirana, bizatanga umusaruro impande zombi, bikazanaba ingirakamaro mu rwego rw’imikoranire myiza dusanzwe dufitanye. Muhawe ikaze kandi mukomeze kwishimira ubudasa bw’Igihugu cyacu.”
Komiseri Mukuru w’Amagereza no Kugorora muri Zimbabwe CG Moses Cryil Ngawaite Chihobvu, yashimye uburyo bakiriwe kandi yizeza imikoranire myiza hagati y’inzego zombi, aho nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bwa RCS, we n’itsinda bari kumwe bakomereje ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, bakorwa ku mutima n’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bwahabaye.
Yagize ati” Twanejejwe n’uburyo mwatwakiriye kandi twizeye ko igihe tuzamara hano tuzahagirira ibihe byiza, muribuka ko hari amasezerano twasinyanye kuwa 19 Werurwe 2021, aho hagombaga kubaho guhanahana ubumenyi mu bintu bitandukanye harimo kwigiranaho mubyo igihugu kimwe kirusha ikindi nk’ikoreshwa rya Biogaz n’ikoranabuhanga mugukoresha IECMS mu gucunga amadosiye y’abantu bafunzwe, ni iby’agaciro gakomeye hagati y’ibihugu byombi kandi turifuza ko imikoranire yarushaho gukomera inzego zikarushaho gusangira ubumenyi kandi twizeye ko bizatanga umusaruro.”
Muri 2021 leta y’u Rwanda n’iya Zimbabwe zasinyanye amasezerano mu mujyi wa Zimbabwe Harare, ayo masezerano akaba yari agamije kurebera hamwe imikorere n’imikoranire no guhanahana ubumenyi hagati y’inzego zombi hagamije guteza imbere urwego rwo kugorora.









