Kuruyu wa 12/09/2018 kucyicaro gikuru cy’urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS habereye inama ngarukwa mwaka y’ubuyobozi bukuru bwa RCS.

Abayobozi bari bitabiriye inama
Inama yari yitabiriwe n’abayobozi 52 barimo Directors bayobora amagereza,Directors bakuriye amaserivise kuri RCS HQ n’abayobozi bayobora TIG murwanda.

Umuyobozi mukuru w’urwego Rwigihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS)
Inama yariyobowe n’umuyobozi mukuru w’Urwego Rwigihugu Rushinzwe Imfungwa n’abagororwa CG George RWIGAMBA.
Kumurongo wibyigwagaho harimo ibi bikurikira; Command and control,Plan of action 2019-2020 inclunding retirement,Housing scheme for prison Guards ,Seculity update,Ishyirwa mubikorwa ry’imirimo y’ubukorikori,Kwagura projects za RCS zinjiza umusaruro no Gushaka Indangamuntu z’abagororwa.
Kubindi byigwagaho byarukurebera hamwe intego za RCS arizo Ubutabera,kugorora,ubumenyi n’umusaruro uko bihagaze kugeza ubu kumagereza yose yo murwanda.
Nanone mumyanzuro hashyizweho itsinda rigomba kwiga uko hakubakwa amacumbi y’abacungagereza (Housing skip)
Hashyizweho n’uburyo hazubakwa uruganda ruciriritse rwo gukora ibiryo by’amatungo kugirango hagabanyuke ibura ry’ibiryo by’amatungo kumagereza yose yo murwanda .
