Categories: Amakuru ya RCSSlider

Ikipe y’Abakozi  b’Urwego b’Umwuga b’Igororero rya Nyagatare yatsinze iy’Abapolisi ba DPU Nyagatare ibitego 2 kubusa

Ibi byabaye mu rwego rwo kwimakaza umuco wo gukunda siporo nkuko leta yigomwe amasaha ya nyuma ya saa sita buri wa gatanu w’icyumweru, abakozi bose bakitabira siporo mu rwego rwo kurushaho kwita ku bakozi bayo, bagakora akazi bafite ubuzima bwiza kuko siporo ku bayikora ari ubuzima, ndetse n’abayobozi bakuru b’Igihugu bafata umwanya bakajyana n’abaturage muri siporo mu rwego rwo kuyibakundisha kuko bazi ibyiza byayo ari nabyo baba bifuriza abaturage bayo.

Abatabiriye uyu mukino impande zombi zawishimiye ndetse bifuza ko gahunda nkiyo yahoraho kuko aba ari n’umwanya wo gusabana hagati y’abakozi ndetse no kurwanya zimwe mu ndwara zandurira mukudakora siporo kandi banifuje ko habaho kongera gutegura undi mukino uzabahuza wafatwa nko kwishyura amakipe akongera agahura, bakongera kwipima ubundi ubusabane bugakomeza.

Umuyobozi w’Igororero rya Nyagatare SP Donatha Mukankuranga yashimangiyeko umukino uhuza abantu kugirango bishime, basabane kandi barusheho kugira ubufatanye mu byo bakora ndetse bashimangira ko ubu busabane buzahoraho.

IKipe y’Igororero rya Nyagatare iri bubanze mu kibuga.
Ikipe ya DPU Nyagatare igiye guhura n’iy’Igororero rya Nyagatare mu mukino wa gishuti.
Amakipe ari mu kibuga byarangiye iy’Igororero rya Nyagatare itsinzemo iya DPU Nyagatare ibitego bibiri.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

20 hours ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.