Nkuko ibarura rireba buri Muturarwanda wese, abari muri za gereza zose mu Gihugu nabo bagomba kwitabira Iki gikorwa kuko nabo ari Abaturarwanda, akaba ariyo mpamvu kuri za Gereza zose hatangiye igikorwa cyo kubarura abazirimo, imibare yabonetse ikazahuzwa n’iyakusanyijwe mu ntara no mu turere dutandukanye hagamijwe kumenya umubare nyakuri w’abaturage igihugu gifite, ibi bikanafasha mu igenamigambi rigamije iterambere ryabo bijyanye n’imibare yakusanyijwe mu ibarura igihe ryakorwaga.
Bamwe mu bagororwa babaruwe baravuga ko bishimiye iki gikorwa cy’ibarura rusange kuko bibereka ko nabo Igihugu kibatekerezaho.
Makuza Anastase umugororwa wa Gereza ya Rusizi aravuga ko yashimishijwe nuko yabonye baje kubabarura bari muri gereza.
Yagize ati ” Twishimiye kubona abakarani b’ibarura baje kutubarura muri gereza. Twumvaga ko ibarura niritangira bazabarura abo hanze twe bitatureba ariko siko byagenze, batubaruye natwe nk’abandi Banyarwanda bose nubwo twe twumvaga bazabaza amakuru imiryango yacu twe ntibatugereho ariko twatunguwe, nukuri turishimye cyane.”
Ngirimana Daniel nawe ugororerwa muri gereza ya Rusizi nawe aravuga ko ashimira Leta y’u Rwanda iha agaciro buri muturarwanda wese.
Yagize ati ” Ni iby’agaciro gakomeye kuba buri munyarwanda wese aba agomba guhabwa agaciro akwiriye, mubyukuri nubwo turi muri gereza turi abaturage b’igihugu cy’U Rwanda, ibarura riba rifitiye akamaro buri munyarwanda wese niyo mpamvu Leta yacu iba yatekereje n’abari muri gereza bakabarurwa nk’abandi baturarwanda bose.”
Iki gikorwa cy’abarura rusange biteganyijwe ko kizamara igihe kingana n’ibyumweru bibiri, nyuma yaho hagahuzwa amakuru ku byakusanyijwe muri iri barura ubundi hakamenyekana umubare nyawo w’Abaturarwanda ibi bikaba binoroshya mu igenamigambi ry’igihugu.
Abari muri za gereza bashimishijwe n’uburyo babaruwe nk’abandi banyarwanda bose.
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…
Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…
RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…
Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…
This website uses cookies.