Categories: Amakuru ya RCSSlider

Hari abagira amahirwe bakungukira mu gifungo, bakiga gusoma no kwandika bari muri gereza

Aba ni bamwe mu bagororwa bo kuri gereza ya Rusizi, bavuga ko nubwo ntawishimira igifungo  ariko hari igihe bamwe babigiriramo amahirwe bakungukira ubumenyi batari kuzabona iyo bataza gufungwa, bakavuga ko aribwo buryo bwiza bwo kugorora kuko ngo na nyuma yo gusoza ibihano ibyo bize bazabibyaza umusaruro bitandukanye na mbere aho benshi bajyaga mu bidafite umumaro aho kwiga ibyabageza ku iterambere, bakanavuga ko bashima leta y’U Rwanda idahwema kubitaho kuko na nyuma yo kwiga gusoma, kubara ndetse no Kwandika hari abahita bakomerezaho bakiga imyuga itandukanye izabafasha kwiteza imbere n’imiryango yabo.

Muhire Aphrodis ni umwe mu bagororwa ba gereza ya Rusizi, aravuga ko nubwo yisanze yaguye mu cyaha kimuzana muri gereza, yabaye n’amahirwe yo kwiga gusoma no kwandika.

Yagize ati” Mubyukuri ntawe ushimishwa n’igihano cyo gufungwa, gusa hari aho biba amahirwe kuri bamwe muri twe, nkanjye naje muri gereza ntazi gusoma no kwandika, ariko maze kugera ku rugero rwiza rushimishije aho nakwisomera ikinyamakuru cyangwa se urwandiko umuryango wanyandikiye, ni ibintu byanshimishije cyane kandi ubu nkomeje kwiga indimi zitandukanye kuko nabonye ko uyu ari umwanya mwiza nakoresha aho kwirirwa mu bidafite umumaro.”

Kayiranga Emmanuel nawe yunze mu rye avuga ko mu byamushimishije ari ubumenyi yakuye muri gereza mu gihe yabonaga muri gereza ari aho kwigungira gusa ahubwo yahigiye byinshi.

Yagize ati ” Niba hari ibintu nakwita ko ari amahirwe nagize ni ubumenyi nungukiye muri gereza, ntabwo nari naragize amahirwe yo kujya mu ishuri ngeze hano nsanga bafasha abantu badafite icyo bazi ku bijyanye n’amashuri nanjye narindi muri abo, natangiye kwiga gusoma, kubara ndetse no Kwandika ubu nkaba ngeze ku rwego rwiza kandi ndateganya kuzakomeza kwiga izindi ndimi kuko navuga ko ari umwanya mwiza mbonye wo kwiga ntabindi bimpugije.”

Murenzi Emile umwe mu barimu bafasha bamwe mu bataragize amahirwe yo kugana ishuri aravuga ko bagira ibyiciro bitandukanye ku bantu bifuza kwiga bari muri gereza.

Yagize ati” Muri gereza tugira abantu bifuza kwiga bari mu byiciro bitandukanye, aribyo abatangizi, abari hagati ndetse n’abandi bafite ikigero runaka bagezeho bakeneye kwiyungura ubumenyi butandukanye cyane nk’abashaka kwiga ikidage, igishinwa n’izindi ndimi, ibyo byiciro rero mu kubyigisha ahanini twibanda ku batangizi n’abandi baba bataragize amahirwe yo gukandagira mu ishuri bakenera kwitabwaho byumwihariko, kandi usanga ari ibintu byiza kuko benshi basoza ibihano baramenye gusoma no kwandika ibi tukaba tubishimira leta yacu kuko n’’ibikoresho dukoresha ahanini nibo babiduha ndetse bakanaduha umwanya wo kubikora twisanzuye ntawe babangamiye.”

Nkuko leta y’u Rwanda yashize imbaraga mu burezi no muri gereza naho hatekerejweho aho ababishaka biga amasomo atandukanye ndetse hakiyongeraho imyuga n’ubumenyingiro  bihabwa abageze ku rwego runaka kuko kugira ngo wige umwuga bisaba kuba uzi gusoma no kwandika.

Muri gereza bagiramo ibibaho byo kwigiraho ndetse n’ibikoresho byo kwifashisha bari kwiga.
Abigira muri gereza usanga bashishikaye kuko aba ari amahirwe bagize yo kunguka ubumenyi.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

4 weeks ago

This website uses cookies.