Aba ni bamwe mu bagororwa bo kuri gereza ya Rusizi, bavuga ko nubwo ntawishimira igifungo ariko hari igihe bamwe babigiriramo amahirwe bakungukira ubumenyi batari kuzabona iyo bataza gufungwa, bakavuga ko aribwo buryo bwiza bwo kugorora kuko ngo na nyuma yo gusoza ibihano ibyo bize bazabibyaza umusaruro bitandukanye na mbere aho benshi bajyaga mu bidafite umumaro aho kwiga ibyabageza ku iterambere, bakanavuga ko bashima leta y’U Rwanda idahwema kubitaho kuko na nyuma yo kwiga gusoma, kubara ndetse no Kwandika hari abahita bakomerezaho bakiga imyuga itandukanye izabafasha kwiteza imbere n’imiryango yabo.
Muhire Aphrodis ni umwe mu bagororwa ba gereza ya Rusizi, aravuga ko nubwo yisanze yaguye mu cyaha kimuzana muri gereza, yabaye n’amahirwe yo kwiga gusoma no kwandika.
Yagize ati” Mubyukuri ntawe ushimishwa n’igihano cyo gufungwa, gusa hari aho biba amahirwe kuri bamwe muri twe, nkanjye naje muri gereza ntazi gusoma no kwandika, ariko maze kugera ku rugero rwiza rushimishije aho nakwisomera ikinyamakuru cyangwa se urwandiko umuryango wanyandikiye, ni ibintu byanshimishije cyane kandi ubu nkomeje kwiga indimi zitandukanye kuko nabonye ko uyu ari umwanya mwiza nakoresha aho kwirirwa mu bidafite umumaro.”
Kayiranga Emmanuel nawe yunze mu rye avuga ko mu byamushimishije ari ubumenyi yakuye muri gereza mu gihe yabonaga muri gereza ari aho kwigungira gusa ahubwo yahigiye byinshi.
Yagize ati ” Niba hari ibintu nakwita ko ari amahirwe nagize ni ubumenyi nungukiye muri gereza, ntabwo nari naragize amahirwe yo kujya mu ishuri ngeze hano nsanga bafasha abantu badafite icyo bazi ku bijyanye n’amashuri nanjye narindi muri abo, natangiye kwiga gusoma, kubara ndetse no Kwandika ubu nkaba ngeze ku rwego rwiza kandi ndateganya kuzakomeza kwiga izindi ndimi kuko navuga ko ari umwanya mwiza mbonye wo kwiga ntabindi bimpugije.”
Murenzi Emile umwe mu barimu bafasha bamwe mu bataragize amahirwe yo kugana ishuri aravuga ko bagira ibyiciro bitandukanye ku bantu bifuza kwiga bari muri gereza.
Yagize ati” Muri gereza tugira abantu bifuza kwiga bari mu byiciro bitandukanye, aribyo abatangizi, abari hagati ndetse n’abandi bafite ikigero runaka bagezeho bakeneye kwiyungura ubumenyi butandukanye cyane nk’abashaka kwiga ikidage, igishinwa n’izindi ndimi, ibyo byiciro rero mu kubyigisha ahanini twibanda ku batangizi n’abandi baba bataragize amahirwe yo gukandagira mu ishuri bakenera kwitabwaho byumwihariko, kandi usanga ari ibintu byiza kuko benshi basoza ibihano baramenye gusoma no kwandika ibi tukaba tubishimira leta yacu kuko n’’ibikoresho dukoresha ahanini nibo babiduha ndetse bakanaduha umwanya wo kubikora twisanzuye ntawe babangamiye.”
Nkuko leta y’u Rwanda yashize imbaraga mu burezi no muri gereza naho hatekerejweho aho ababishaka biga amasomo atandukanye ndetse hakiyongeraho imyuga n’ubumenyingiro bihabwa abageze ku rwego runaka kuko kugira ngo wige umwuga bisaba kuba uzi gusoma no kwandika.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/08/WhatsApp-Image-2022-08-19-at-07.47.05-767x1024.jpeg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/08/WhatsApp-Image-2022-08-19-at-07.47.07-1024x767.jpeg)