Categories: Amakuru ya RCS

Gereza ya Muhanga ifafatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Muhanga hakozwe umuganda wo gusiza ikibanza cy’ahazubakwa Ishuli.

Mugikorwa ngaruka kwezi cy’umuganda rusange wimpera z’ukwezi kwa Kanama  kuwa25/08/2018, mumurenge wa Nyamabuye hakozwe umuganda witabiriwe n’abacungagereza ,ingabo na police y’u Rwnda

Umuganda wakorewe kuri EP Remera mu Kagari ka Gifumba Umudugudu wa Rugarama

  kubufatanye n’abaturage  n’ubuyobozi bwinzego zibanze bwa karere ka Muhanga Hashijijwe ikibanza kizubakwamo amashuri y’imbumba 6. Haranduwe ibishyitsi 126.

 Umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu UWAMARIYA Beatrice,hari kandi Umuyobozi wa Police mu Karere ka Muhanga n’umubyobozi wa Gereza ya Muhanga  Chief supretendent of prison KARANGWA

Uwo muganda witabiriwe n’abaturage ndetse n’abacungareza bari hagati 1,200-1,500. Agaciro k’Umuganda wakozwe ni 1,800,000Frw.

Umuyobozi wa karere ka Muhanga yashimye ubufatanye bw’inzego zose zari zitabiriye icyo gikorwa cy’umuganda ati ubu twishatsemo igisubizo gihesha akarere kacu agaciro”.

yakangurire abaturage kwitabira  gutanga Mituel  de sante no kuzitabira gahunda y’amatora yegereje y’abadepite ana nenga bimwe mubikorwa bitagezweho mu mihigo y’umwaka ushize byatumye akarere gasubira inyuma kumwanya kariho ubu.

Gereza ya muhanga ifatwa nk’umufatanyabikorwa ukomeye mubikorwa by’umutekano n ‘iterambere rya karere nk’ubuhinzi,ubworozi,ibikorwa remezo n’isuku.

Abayobozi batandukanye ndetse na b’amadini bo mukarere ka Muhanga bakunze gusura Gereza baje kwigisha imfugwa n’abagororwa inyigisho z’uburere mboneragihugu mu rwego rwo kubahindura  abaturage beza.

Umuganda watangiye isambiri za mugitondo  urangira  isasita z’amanywa.

rcspet

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

1 day ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.