Mu rwego rwo kumenya aho ibikorwa byokubaka gereza ya Mageragere bigeze ministiri w’umutekanomu mu gihugu Sheikh Moussa fazil Harelimana yasuye ibikorwa byokubaka gereza mu murenge wa Mageragere izimurirwamo imfungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Nyarugenge ndetse n’iya Gasabo. Igice cya kabiri cyokubaka iyi gereza kigeze ku kigereranyocya 70% kuko ubu urukuta ruzengurutse iyi gereza rwarangiye kubakwa. Harimo kubakwa kandi inyubako yambere igeze kukigereranyo cya 75% izacumbikira imfungwa n’abagororwa 3.500.
Igikoni ndetse naho kubika ibikoresho kirimo kubakwa naho imisarani yo yararangiye kubakwa . Iyi gereza izajya ikoresha ingufu za biyogazi mu gutekera imfurnwa n’abagororwa, iyi biyogazi yarangije kubakwa kubufatanye bwa RCS na Tumba College of Technology. Inyubako y’ubuyobozi buzakoreramo nayo irimo kubakwa igeze mu gusakara.
Mu biganiro Minisititiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana ya giranye n’izindi nzego zifite ahozihurira no kubaka iyi gereza, bemeranyijwe ko bitarenze ukwezi kwa cumi n’abiri igomba kuba yuzuye, abogororwa bo muri gereza ya Nyarugenge ba kayimurirwamo.
Nk’uko byagaragajwe na Komiseri Mukuruwa RCS CGP George Rwigamba, iyo hatabaho ikibazo cy’amazi, gereza ya gombye kuba yarangiye kubakwa mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka wa 2016 .Minisitiri Musa Fazil Harelimana akaba yaragiriye inama ubuyobozi bwa RCS gushyira ingufu mu kubaka ivuriro ry’iyi gereza kugirango imfungwa n’abagororwa bizashoboke kubimura mu mpera z’uyu mwaka wa 2016. Iri vuriro ririkurwego rw’ikigonderabuzima rizagabanya n’ubucucike bw’abarwayi wa sangaga mu bitaro bya leta nka CHUK.
Ku kibazo cyijyanye n’umuhanda ugera kuri iyi gereza ya Mageragere, ubu uyu muhanda urimo kubakwa kubufatanye n’akarere ka Nyarugenge ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imihanda RTDA. Ku kibazo cy’amazi ataragera ahubakwa iyi gereza, hafashwe icyemezo ko bagomba kukiganiraho n’abafite mu nshingano zabo amazi(WASAC) kugirango gicyemuke mu magurumashya.
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…
Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…
RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…
This website uses cookies.